Perezida Kagame yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire, umupira w'amaguru ugahindura Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ubwo i Kigali haberaga Inama ya Komite Nyobozi y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF).

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino; Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe n'abandi bashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari Umunyapolitiki ukora Politiki nk'ikintu yahisemo, yiyemeje ko ibyo abamo aba ari Politiki nziza aho kuba Politiki gusa. Kubera ayo mahitamo, yavuze ko bituma yisanga mu bindi byinshi bifitanye isano nayo bitewe n'urwego runaka.

Yavuze ko Siporo muri rusange, yaba umupira w'amaguru n'indi mikino, yubakiye ku bintu bisa bimeze nk'ibiba muri Politiki y'imiyoborere.

Ati 'Ugomba kugira abayobozi, ugomba kugira icyerekezo, kandi iyo ugiye gusesengura neza, usanga mu nshingano zacu za buri munsi, tugomba gukora nk'ikipe. Yaba umupira w'amaguru cyangwa se indi mikino, cyangwa guverinoma n'ibindi.'

Yavuze ko muri iyo mikorere, hagomba kuzamo ubumuntu butuma igikenewe kigerwaho neza, hakabamo no guhatana kugira ngo umusaruro wifuzwa ugerweho.

Ati 'Tugomba gukorera hamwe, bitari ku makipe ari gukora ibyo ashinzwe ahubwo dutekereza abandi barenze amakipe yacu, abo ni abafana. Niba ufite guverimoma uyobora nk'uko hari iyo nyobora, ibyo byose ubibonamo. Ni Guverinoma, ni ikipe, ariko ikipe ikorera abaturage b'igihugu cyacu.'

Perezida Kagame yavuze ko usibye icyerekezo cy'aho umuntu ashaka kugera, haba hari n'intumbero z'ibyo agomba kugeraho ku buryo ibyo ageraho byiza bimutera ishema kubera iyo ntambwe ariko ko nabyo akabigeraho areba inyungu z'abandi aho kwishima wenyine.

Perezida Kagame yasabye abari bateraniye muri iyi nama, ko bafite inshingano ku mupira w'amaguru, kuri Afurika no ku Banyafurika by'umwihariko.

Ati 'Nta muntu n'umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki ariko ibyo simbivugaho none, ariko hari n'ibibazo dufite mu miterere y'urwego rw'umupira w'amaguru rwacu.'

Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w'amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere. Bitewe n'icyerekezo, ubumenyi bw'ibishoboka, bakwiriye gutangira gukora ikinyuranyo kizageza iterambere ry'umupira w'amaguru ku rwego rwo hejuru.

Ati ' Ntabwo ntekereza ko hari umuntu ku mugabane wacu udakunda umupira w'amaguru. Mu gukunda umupira w'amaguru, iyo duteye imbere, biduha gutera imbere mu zindi nzego zirimo nk'urwanjye navuze rwa Politiki.'

Umukuru w'Igihugu yabajije abari muri iyi nama ati 'Dushobora guhindura imyumvire yacu?'.

Perezida Kagame yavuze ko guhindura imyumvire aricyo kintu cya mbere ahora abwira abanyarwanda, bakumva ko hari ibyo bashobora kwigezaho, bakagera ku iterambere bifuza.

Yavuze ko ku bindi badashobora kwikorera kubera ubushobozi, bashobora kubigeraho ejo mu gihe rimwe na rimwe bakoranye n'abafatanyabikorwa.

Ati 'Twese hano muri iki cyumba dukwiriye gutangira gutekereza ku gukora ibintu mu buryo butandukanye, dutekereza ku nshingano dufite, inshingano ziturenze nk'abantu, ahubwo ziri mu nyungu z'abantu bakunda umupira w'amaguru, yewe n'abatawukunda tukawubakundisha, ariko dutekereza ko iterambere ari irya Politiki y'iterambere ryacu, iterambere ry'umugabane.'

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ufite impano nyinshi ndetse bishoboka ko zifite ubushobozi kurusha ahandi, ariko usanga zikora neza iyo ziri ahandi aho kuba kuri uyu mugabane, agaragaza ko aho hagomba kuba harimo ikibazo.

Yavuze ko umugabane wa Afurika uhanze amaso abayobozi ba CAF, abasaba ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku guhindura imyumvire, bagakora ibintu mu buryo butandukanye n'ubwari busanzwe, kandi bagakora ibintu bishimira ariko baharanira biba mu nyungu z'abo bakorera.

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF yibanze ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry'umupira w'amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n'umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Muri iyi nama, Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ubu ashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA, yagejeje ku bari bayitabiriye ibikwiriye gukorwa mu guteza imbere umupira w'amaguru.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-ba-caf-guhindura-imyumvire-umupira-w-amaguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)