Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bobby Pittman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD tariki ya Mbere Nyakanga 2020.

Ibiganiro bye na Perezida Kagame byitabiriwe na Kampeta Sayinzoga uyobora BRD; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Richard Tusabe ndetse n'Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Feza Urujeni Bakuramutsa.

Pittman wakiriwe na Perezida Kagame ni Inararibonye mu bijyanye n'Imari, akaba umwe mu bayobozi b'Ikigo cyitwa Kapunda Capital gifasha ibigo bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rw'imari. Yigeze kuba Visi Perezida w'Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo, Abikorera no kwihuza kw'Akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

Ubwo yagirwaga Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD, Pittman yavuze ko yizeye ko we n'abo bagiye gufatanya ubuyobozi bazakorera hamwe mu guteza imbere inyungu za BRD.

Yagize ati 'Nizeye ko itsinda ry'Inama y'Ubutegetsi [ya BRD] rizakomeza gukura no kwagura ibikorwa kandi twiteguye gukorana neza n'abafatanyabikorwa tugashyira hamwe duharanira ko Banki igira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.'

BRD yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga itandukanye irimo iy'ubuhinzi, ubucuruzi, ikora ibijyanye n'ingufu, iy'ibikorwa remezo, uburezi n'ibindi.

Perezida Paul Kagame yaganiriye n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pittman
Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD, Bobby Pittman muri Viillage Urugwiro

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-w-inama-y-ubutegetsi-ya-brd

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)