Patriots BBC yageze muri ¼ cya BAL, bitunguranye undi mukino urasubikwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball(BAL) yageze muri ¼ cy'iri rushanwa nyuma yo gutsinda GNBC amanota 78-72.

Nyuma yo gutsinda Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa mbere mu itsinda A, uyu munsi Patriots yakinnye na GNBC yo muri Madagascar.

Iri rushanwa rirrimo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ririmo kubera muri Kigali Arena.

Uyu munsi hari hateganyijwe imikino 3 uwa mbere wabaye saa 14:00' ari nawo Patriots BBC yatsinzemo GNBC.

GNBC niyo yegukanye agace ka mbere ku manota 25 kuri 19 ya Patriots BBC. Agace ka kabiri karangiye ari 44 ya GNBC kuri 42 ya Patriots BBC.

Patriots yatangiye agace ka gatatu irushwa cyane ari nako bayishyiramo amanota menshi nk'uko byagiye bigenda mu duce twabanje, ariko agace kakajya kurangira yagabanyije ikinyuranyo. Agace ka gatatu karangiye Patriots ifite 56 kuri 60 GNBC.

Patriots yaje mu gace ka nyuma yariye amavubi ndetse ibifashwamo n'umurindi w'abafana bake bari muri Kigali Arena isoza umukino itsinze ku manota 78 kuri 72 ya GNBC. Gutsinda imikino yayo ibiri bikaba byatumye ihita ibona itike ya ¼.

Abatsinze amanota menshi muri uyu mukino ni; Kiady Razanamahenina wa GNBC watsinze amanota 21, Brandon Costner wa Patriots BBC atsinda 16 mu gihe Elly Randriamampionona wa GNBC na Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC, buri umwe yatsinze 13.

Patriots BBC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, aho izakina na US Monastir yo muri Tunisia guhera saa tatu z'ijoro, ni mu mukino usoza itsinda.

Hahise hakurikiraho umukino wo mu itsinda C aho Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique irimo gukina na AS Douanes yo muri Sénégal.

Umukino wagombaga gusoza indi ku isaha ya saa tatu z'ijoro ni uwo Zamalek yo mu Misiri yagombaga gukina na GSP yo muri Algeria, n'aho ni umu itsinda C ariko wahise usubikwa nk'uko itangazo BAL yasohoye ribivuga ko byatewe n'impamvu z'umutekano w'ubuzima, byaketswe ko hashobora kuba hari abakinnyi basanganywe Coronavirus.

Sedar Sagamba ashaka uburyo atanga umupira
Nshabozwabyosenumukiza asimbuka ashaka kunaga mu nkangara
Kenneth Gasana yakoze ibyo yaro yitezweho muri uyu mukino
Prince Ibeh umwe mu bafashije cyane ikipe ya Patriots BBC
J Cole agerageza gushyira umupira mu gakangara



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/patriots-bbc-yageze-muri-%C2%BC-cya-bal-bitunguranye-undi-mukino-urasubikwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)