Nyuma y'impaka ndende, tombola y'uko amakipe azahura n'ibibuga bazakiniraho byamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imikino y'amatsinda, amakipe 8 agomba gukina shampiyona ahatanira igikombe yakoze tombola y'uko amakipe azahura n'ibibuga bazakiniraho.

Iyi tombola yabanjirijwe n'impaka ndende z'abayobozi b'amakipe kuko hazaba umukino umwe(ntawo kwishyura), bifuzaga ko imikino yazakinirwa ku kibuga kitagize ikipe kibogamiyeho(terrain neutre).

Ariko kuko buri kipe izakina imikino 7, byabaye ngombwa ko buri kipe izakira imikino 3 maze umukino wa 4 bagatombora ikipe izakira.

Tombora yasize Rayon Sports igomba guhura na APR FC ku munsi wa 5 w'iyi shampiyona izaba igizwe n'iminsi 7. Shampiyona izatangira ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021.

Hamaze kumenyekana amakipe 7 uyu munsi nibwo hamenyekana indi kipe iribuzamuke hagati ya Gorilla na Bugesera FC, ni nyuma y'umukino uribuhuze Bugesera FC na AS Muhanga.

Icyumweru cya mbere

Marines FC vs Rutsiro(Umuganda Stadium)
Gorilla/Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium)
APR FC vs Espoir FC(Huye Stadium)
AS Kigali vs Rayon Sports(Muhanga Stadium)

Icyumweru cya kabiri

Police FC vs Marines FC
Espoir FC vs Rutsiro FC(Rusizi Stadium)
Rayon Sports vs Gorilla FC/ Bugesera FC(Bugesera Stadium)
AS Kigali vs APR FC(Muhanga Stadium)

Icyumweru cya gatatu

Marines FC vs Espoir FC(Umuganda Stadium)
Police FC vs Rayon Sports
Rutsiro FC vs AS Kigali(Umuganda Stadium)
Gorilla FC/Bugesera FC vs APR FC(Bugesera FC)

Icyumweru cya kane

Marines FC vs Rayon Sports (Rubavu)
APR FC vs Police FC (Huye)
Rutsiro FC vs Bugesera/Gorilla FC (Rubavu)
AS Kigali vs Espoir FC(Muhanga)

Icyumweru cya gatanu

Marines FC vs AS Kigali(Umuganda Stadium)
Rayon Sports vs APR FC(Bugesera Stadium)
Espoir FC vs Gorilla FC/Bugesera FC(Rusizi Stadium)
Police FC vs Rutsiro FC

Icyumweru cya gatandatu}

APR FC vs Marines FC (Huye Stadium)
Gorilla FC/Bugesera FC vs AS Kigali(Bugesera Stadium)
Rutsiro FC vs Rayon Sports(Umuganda Stadium)
Espoir FC vs Police FC(Rusizi Stadium)

Icyumweru cya karindwi

Marines FC vs Gorilla FC/Buigesera FC(Umuganda Stadium)
AS Kigali vs Police FC(Muhanga Stadium)
APR FC vs Rutsiro (Huye Stadium)
Rayon Sports vs Espoir FC(Bugesra Stadium)

Shampiyona iragaruka ku Cyumweru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-impaka-ndende-tombola-y-uko-amakipe-azahura-n-ibibuga-bazakiniraho-byamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)