Umuhanzi Davis D yasobanuye ibihe bigoye yahuriye nabyo muri gereza mu minsi 25 yahamaze, ni nyuma yo gufungwa azira kuba umufatanyacyaha mu gufata ku ngufu umwana w'umukobwa.
Mu kwezi gushize nibwo Davis D yafunzwe azira ubufatanyacyaha mu gufata ku ngufu umwana w'umukobwa byavugwaga ko yasambanyijwe na Kevin Dake mu rugo rwa Davis D aho uyu muhanzi ngo yabahaye rugari, nyuma yaho haje gufatwa n'undi musore witwa Thierry na we bivugwa ko yamuraranye. Aba bose bahakanaga ibyo bashinjwa.
Nyuma yo gusanga icyaha kitabahama, tariki ya 14 Gicurasi, Urukiko rwemeje ko bagomba kurekurwa by'agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Davis D yasobanuye akaga yahuriye nako muri gereza kuko yari yinjiye mu buzima atamenyereye.
Ati'ni ibihe byari bigoye, ni ubwa mbere nari ngeze ahantu numva ibintu birimo kumbaho nta kintu na kimwe nabikoraho, ahubwo abari iruhande rwanjye bakagerageza kumfasha kuko njye numvaga ntacyo nabyongeraho ibirimo kumbaho, baramfashaga bati reka dushake undi munyamategeko ariko kuko numvaga ibyambayeho ntaho nzahurira nabyo byarangoye cyane.'
Agifungwa yumvaga ari ibintu bizahita birangira ariko uko iminsi yashiraga niko yagendaga arushaho kwiheba ariko umunsi yabonye ko byose byarangiye ni umunsi yitabaga pariki, ni mu gihe umunsi wamugoye ari umunsi wa mbere yinjira muri gereza.
Mu minsi yabaye muri gereza ikintu cyamugoye cyane ni umunsi waho kuko watindaga gushira aho we na bagenzi be baganiraga cyane batebya harimo n'umuntu ushinzwe gutanga amakuru bikabafasha kugira ngo umunsi wire.
Kimwe mu bintu byamufashije ni ukumva amakuru aturutse hanze y'abavandimwe be, umukunzi we icyo bamutekerezaho ndetse no kubona papa we yaje kumusura byaramufashije cyane.
Abapolisi bababwira ko barekuwe muri we yumvise ameze nk'umuntu uvutse bwa kabiri, byarabatunguye cyane ariko birabashimisha cyane.
Nyuma yo gusohoka muri gereza, Davis D akaba yarahise akora indirimbo yise 'Itara' ikubiyemo ubuzima yabayemo muri gereza.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/iminsi-25-mu-gihome-davis-d-yahishuye-akaga-yahuriyeyo-nako