Ntagungira Celstin(Abega) wayoboye FERWAFA ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura imfura ye, Hirwa Ralph witabye Imana aguye mu mpanuka y'imodoka ikomeye muri Amerika aho yari yaragiye gukomeza amashuri ye.
Uyu musore w'imyaka 20, yakoze impanuka mu Mujyi wa Lexington muri Leta Kentucky aho yari kumwe na mugenzi we ari na we wari utwaye, we yakomeretse bikomeye aho yahise ajyanwa mu bitaro.
Polisi yo muri aka gace ikaba yavuze ko hataramenyekana icyateye impanuka ariko ivuga ko igiye gukomeza gusuzuma neza ngo irebe niba atari umuvuduko mwinshi wayiteye cyangwa se uwari utwaye akaba yari yakresheje ibiyobyabwenge.
Ntagungira Celestin wanabaye umusifuzi mpuzamahanga, ubu ari muri Komite y'Abasifuzi muri CAF, yayoboye FERWAFA muri 2011.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntagungira-celstin-wayoboye-ferwafa-mu-gahinda-gakomeye