Ni gute umukristo akwiriye kurwana urugamba muri iyi minsi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihe cyose umuntu ari mu isi aba afashe igihe muntambara, cyane intambara ziza kumuntu watangiye urugendo rwa gikristo kuko aba yabaye umwanzi wa Satani bityo bigatuma amuhiga kuko mu mugambi we ntawe yifuriza ijuru.

Dore icyo Bibliya ibivugaho:

5. Kandi abatware bazabaze abantu bati 'Ninde urihano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze. 6. Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntabara, undi ngo arye imbuto arwo. 7. kandi ninde 'uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira yegupfira muntambara, undi ngo amurongore.' 8. Kandi abatware bongere babaze abantu bati ''ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk'uwe'. Gutegeka kwa kabiri 20:5-8

Ese wowe urugendo watangiye waretse byose uhitamo kwinjira murugamba(mu ntambara) rwo gukurikira YESU? Ese hari ibiguhangayikishije wumva utareka (utasiga) cyangwa ukaba uri guca abandi intege zo kwinjira murugamba? Uwo niyisubirire mu rugo ye guca abandi intege.

Umuririmbyi wa 207 mu ndirimbo zo gushimisha Imana ni we ubyeza neza ati 'Uwaba atinyutse ibyago byose naze akurikire Umwami Yesu! Nta cyamurekesha iyo migabi ye yo guca munzira ijya mw' ijuru.' 'Ntabwo azacogozwa n'inshamugongo abazimubwira ni bo bazagwa! abanzi be bose ntibamugarura mu nzira ahisemo ijya mw ijuru'.

Uyu muririmbyi yageze ku gitero cya nyuma yisabira Imana ati 'Mwami ujy'undindisha umwuka wawe, mbone kuzaragwa kubaho iteka. Ngo have wabwoba we nimunyihorere namaramaje pee kujya mu ijuru'.

Ese wowe muri iyi insi uri kurwana uruhe rugamba? Ese waba utinyutse ibyago byose muri uru rugamba?

Nanone dusome ijambo ry'Imana dusanga mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Matayo 19:27-29 Iby'abarekeshejwe ibyabo no gukurikira Yesu, 27. Maze Petero aramubaza ati 'Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, nonese tuzamera dute?'

28. Yesu aramusubiza ati 'ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo umwana w'umuntu azicara ku ntebe y'icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri, mucire imiryango cumi n'ibiri y'abisirayeli imanza. 29. Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu kubw'izina ryanjye, azahabwa ibiruta inshuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho.'

Niba uri umu kristo nyakuri nta mahoro wabonera muri iyi si ahubwo uba ufashe igihe mu ntambara, bivuze iki? Ntabwo uzahorana amahoro gusa mu buzima bwawe bwose. Iyo uri umuhinzi ntushobora guhora weza, kandi iyo uri umucuruzi ntiwahora wunguka, kandi iyo iri umunyeshuri ntiwahora utsinda ahubwo hazamo n'ibihombo, gutsindwa, no kurumbya, kugira ngo ubone ko ari intambara urimo.

Ese umukristo utinyutse agakurikira Yesu akwiriye kumera ate?

Iyo ibihe bihindutse nk'iyi minsi umu kristo nyawe nawe ahindura uburyo nawe ubwe agahinduka akamenya, ndetse akiga n'izindi nzira zo gukoresha asenga. Iyo ingabo ziri ku rugamba zikagera aho zenda kuneshwa ziratabaza zigatabaza abazohereje nuko abo bakazoherereza ubufasha (ubutabazi) ni nako umukristo agomba kumera, (njye nawe) ese dutabaze nde nitwumva twenda gutsindwa? Nta wundi wo gutabazwa utari Kristo kuva urugamba ariwe uruyoye tuzanesha.

Ubwo yadusezeranije ko ibyo twasize azabidukubira inshuro ijana akanadusezeranya ubugingo ubuhoraho, rimwe na rimwe iyo tubonye ibidushimisha ni inyongera cyangwa inyunganizi, impamba, ubufasha Imana iba iduha kugira ngo dukomeze urugamba.

Dusoza dusome ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 6:66-69 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma barorera kugendana nawe. 67 Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati 'Kandi namwe murashaka kugenda''? 68. Simoni Petero aramusubiza ati 'Data buja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w'Imana.' Yesu aramusubiza ati 'Mbese si njye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore uwe murimwe ni umwanzi.'

Kristo niwe wenyine. Ni yo wamuvaho nta handi wakura amagambo meza y'ubugingo buhoraho, kandi nubona hashize igihe kinini uri mu mahoro gusa nta ntambara (ibikugerageza) uhuye nazo uzamenyeko utakiri mu murongo w'abari muntambara. Yesu Kristo Nyagasani ni wowe duhungiyeho, turi muri iyi si dufashe ibihe muntambara ariko kuko ariwowe ufite amagambo meza y'ubugingo turaje tukwinginga ngo utubere umugaba muri uru gamba kandi kuva ari wowe uruyoboye tuzanesha, dufashe utwambike imyambaro y'urugamba kandi uduhe n'intwaro zose z'urugamba mu izina rya Kristo. Amen.

Source: https://cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-akwiriye-kurwana-urugamba-muri-iyi-minsi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)