Mushikiwabo yagaragaje imishinga OIF iteganya gufashamo u Rwanda -

webrwanda
0

Aba barimu bazahabwa u Rwanda mu mwaka utaha w’amashuri, baziyongera ku bandi 24 b’abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n’amashuri yigisha siyansi ndetse n’ishuri ryigenga rimwe. Aba barimu bashyizwe mu mashuri 22 aho buri shuri ryahawe umwe.

Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagahugura n’abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko muri gahunda bafite yo kongera umubare w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa hari imishinga itandukanye bazafatanyamo n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda mu kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa.

Ati “Turi muri gahunda ikomeye yo kongera ubumenyi mu bihugu byinshi bitandukanye, ubu tumaze kugira Abanyamuryango 88 [ibihugu], ibihugu rero bigiye bitandukanye ku rugero abantu bavugaho ururimi rw’Igifaransa.”

Yakomeje agira ati “Urugero nk’u Rwanda harimo indimi nyinshi cyane kandi zose zemewe zikoreshwa n’Abenegihugu, twebwe rero muri gahunda zacu zo kongera ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa, dufite gahunda nyinshi zirimo kongera umubare w’abarimu bigisha Igifaransa.”

Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement, AFD), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse na Minisiteri y’Uburezi basinyanye amasezerano y’ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

Ni amasezerano ateganya kandi gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko binyuze muri ayo masezerano hari gahunda ihamye yo kongera imbaraga mu kwigisha Igifaransa mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati “Muri iyi gahunda harimo ibintu byinshi bitandukanye ari ugutegura uburyo Igifaransa cyatezwa imbere hakazaho n’iriya gahunda basanzwe badufasha navuga ko ari igice cya tekinike cyo kuduha abarimu.”

Yakomeje agira ati “Natwe ntabwo tuzatinda, iyo gahunda inonosoye tuzahita dutangira kuyikoraho ku buryo mu gihe kitarambiranye izatangira gukurikizwa.”

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kwiga Igifaransa ari ingirakamaro kuko Isi yabaye umudugudu bityo bikaba bizabasaba kumenya indimi kugira ngo babashe kuyibamo neza.

Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana ati “Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshaho, ushobora kwiga ibinyabuzima, ibinyabutabire n’ibindi ariko utazi indimi kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b’abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye.”

Hari kurebwa uko Igifaransa cyakongererwa amasaha mu mashuri

Kuva mu 2009, Igifaransa ntabwo kikiri ururimi rwigishwamo ahubwo ni isomo abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga mu buryo busanzwe aho mu Cyumweru kiba gifite amasaha abiri.

Hari bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko amasaha abiri bigamo Igifaransa adahagije ku buryo bituma batagira ubumenyi buhagije ndetse bikaba ingorabahizi ku biga mu mashuri y’Uburezi bw’Imyaka 12 y’Ibanze.

Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Science de Musanze yagize ati “Twebwe kubera ko turi mu kigo cya Siyansi usanga ururimi baruha igihe gito, twasaba abayobozi bacu gushyira imbaraga mu kwigisha igifaransa cyane cyane mu mashuri y’uburezi bw’ibanze kuko nabo bakeneye kumenya igifaransa.”

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko binyuze muri iyi gahunda y’ubufatanye ya Guverinoma y’u Rwanda, OIF na AFD, hazashyirwa imbaraga mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu kwigisha Igifaransa, kongera amasaha no gutegura amarushanwa mu mashuri afasha abanyeshuri gushyira imbaraga mu kwiga Igifaransa.

Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda yagutse ya OIF harimo no kwigisha Igifaransa Ingabo ziri mu Butumwa bw’Amahoro bwa Loni ndetse n’Abadiplomate b’ibihugu biri muri uyu muryango.

Ati “Dufitite ibihugu byinshi cyane bidusaba kubashyigikira mu kwigisha ururimii rw’Igifaransa, ariko dufite ibindi bidusaba kubunganira mu kubigisha Igifaransa mu buryo bw’ubukerarugendo ndizera ko n’u Rwanda natwe byadufasha.”

“Hari ibihugu bifite ubukerarugendo bwateye imbere cyane ariko badafite abantu bahagije bakora mu rurimi rw’Igifaransa bagenda basobanurira ba Mukerarugendo.”

Yakomeje agira ati “Twigisha Igifaransa ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi n’u Rwanda ruri muri ibyo bihugu, ibihugu byadusabye ko twabafasha kongera ubumenyi bw’ururimi rw’Igifaransa kuri izo ngabo.”

Ibarura rya OIF mu 2018, ryagaragazaga ko nibura Abanyarwanda bavuga ururimi rw’Igifaransa neza ari 6%. Intego y’uyu muryango ikaba ari ukongera umubare w’abavuga n’abandika neza Igifaransa.

Mushikiwabo yavuze ko OIF ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umubare w'abavuga Igifaransa hirya no hino ku Isi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari amasezerano Guverinoma y'u Rwanda iherutse kugirana na OIF ndetse na AFD yo guteza imbere Igifaransa
Uwitwa Tona Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana asanga Isi yarabaye umudugudu bityo kumenya Igifaransa byafasha mu kuyibamo
Ikuzo Rita Xavière wiga mu mwaka wa Gatanu muri Ecole des Sciences de Musanze asanga hakenewe amasaha menshi yo kwiga Igifaransa

Amafoto: Uwumukiza Nanie




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)