Muri 27 bifuzaga kuba Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA hatoranyijwemo 2…Ivan Minnaert ntarimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uru rutonde rugaragaza abari batanze kandidatire, abatoranyijwe n'abatatoranyijwe, hagaragaraho amazina asanzwe azwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda ariko benshi bari mu batatoranyijwe.

Mu bazwi cyane harimo umutoza Ivan Minnaert wigeze gutoza Rayon Sports wari uherutse no gutangaza ko afite icyizere kinshi cyo kwegukana uriya mwanya.

Ivan Minnaert uri mu batatoranyijwe, mu bisabwa bine, yujujemo kimwe gusa ari cyo kuba afite impamyabushobozi yo gutoza ya UEFA PRO.

Kuri uru rutonde kandi hariho Seninga Innocent na we uri mu batatoranyijwe akaba asanzwe ari umutoza wa Musanze FC na we akaba azwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

Seninga na we mu bisabwa yujujemo kimwe ari cyo icyangombwa cy'Ubutoza cya A CAF.

Naho abatoranyijwe babiri bujuje ibisabwa byose bombi ni abanyamahanga barimo Luis Fuertes Sastre akaba ari Umunya-Espagne na Weiss Hans Micheal akaba ari Umudage.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Muri-27-bifuzaga-kuba-Umuyobozi-wa-Tekinike-muri-FERWAFA-hatoranyijwemo-2-Ivan-Minnaert-ntarimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)