Mukura VS yahagaritse abakinnyi 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Mukura VS, yahagaritse abakinnyi bagera kuri batanu bashinjwa kuzana umwuka mubi muri bagenzi babo.

Amakuru avuga ko abakinnyi bahagaritswe ari umurundi Duhayindavyi Gael ukina mu kibuga hagati, myugariro w'umunyarwanda Iragire Saidi, myugariro ukomoka muri Cameroun, Olih Jacques, umunyarwanda Mutijima Janvier n'umunya-Nigeria, Lucky Emmanuel.

Muri aba bakinnyi bivugwa ko bahagaritswe bose bakaba bari basanzwe bafite umwanya wo gukina n'ubwo bose batabanza mu kibuga icyarimwe ariko bagiye bagirirwa icyizere n'umutoza Zapata mu bihe bitandukanye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umuyobozi wa Mukura(MD), Jerome Gasana ku mugoroba w'uyu munsi ari bwo yagiye kubwira abandi bakinnyi ko bagenzi babo uko ari 5 bahagaritswe.

Ihagarikwa ry'aba bakinnyi rifitanye isano n'umusaruro iyi kipe irimo gutanga muri iyi minsi, aho mu mikino 5 ya shampiyona nta n'umwe batsinze aho bafite amanota 2 gusa, banganyije na Sunrise FC ndetse na Marines. Iyi kipe ni iya nyuma mu itsinda D riyobowe na Marines ifite 10, Espoir FC ifite 9, Sunrise ifite 7.

Gael Duhayindavyi usanzwe ari kapiteni wa Mukura VS na we yahagaritswe
Iragire Saidi myugariro wavuye muri Rayon Sports mu bahagaritswe
Olih Jacques(19) na we ari mubahagaritswe
Mutijima Janvier



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukura-vs-yahagaritse-abakinnyi-5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)