Mu mafoto :Reba uko agace ka Kabiri ka #TdRwanda Kigali -Huye kagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere tariki 3 Gicurasi 2021 nibwo abari mu masiganwa ya Tour du Rwanda 2021 berekezaga i Huye bava i Kigali aka gace ka kabiri muri iri rushanwa kakaba kegukanwe na Allan Boileau wa B-BHotels yo mu Bufaransa.

Allan Boileau wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Umufaransa ukinira ikipe ya B&B Hotel yo muri icyo gihugu, Allan Boileau niwe wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021 kavaga Kigali kerekeza i Huye ku ntera y'ibilometero 120.5, akaba yakoresheje amasaha 3h07'14' arushije Sanchez wegukanye agace ka mbere k'iri rushanwa amasegonda umunani, ahita yamburwa umwenda w'umuhondo.

Abasiganwa bahagurukiye ku Nyubako ya MIC 9:00 bagana Huye. Byari biteganyijwe ko binjira Mu Mujyi wa Huye Hagati ya saa 12:07 na saa 12:16.

Umufaransa ukinira B&B Hotel niwe wageze ku murongo usorezwaho ari imbere, nyuma yo gusiga Umba Lopez wa Androni Giacattoli amasegonda atandatu.

Nubwo yegukanye agace ka kabiri k'irushanwa, Allan siwe uza imbere ku rutonde rusange kuko Umba Lopez ariwe wahise ufata umwanya wa mbere ku rutonde rusange, akaba akurikirwa na Sanchez Bryan wegukanye agace ka mbere k'iri rushanwa, aho amurusha amasegonda abiri.

Umunyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu gace ka kabiri ni Uhiriwe Byiza Renus wabaye uwa 20 akaba yarushijwe n'uwa mbere amasegonda umunani, mu gihe Mugisha Samuel yabaye uwa 26 arushijwe amasegonda 36.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-reba-uko-agace-ka-kabiri-ka-tdrwanda-kigali-huye-kagenze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)