Imirimo yo gushakisha imibiri iri mu Cyumweru cya 2, abakurikirana iki gikorwa umunsi ku munsi, bavuga ko buri munsi iyo batangiye akazi, aho imashini inyuze haboneka imibiri.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyamabuye, Bayiringire Dany Issa avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 habonetse imibiri 39 yiyongera ku yindi 207 yose yabonetse mu Cyumweru gishize.
Bayiringire yavuze ko imibiri myinshi bayisanze mu cyobo rusange.
Yagize ati 'Imibiri myinshi tumaze kubona twasangaga iri mu cyobo kimwe.'
Bayiringire yavuze ko hari umunsi batakoze bitewe n'imvura nyinshi imaze iminsi igwa kuko yatumye imashini bifashisha inyerera kubera icyondo.
Imirimo yo gushakisha imibiri irakomeje, gusa hari abavuga ko aya makuru y'abiciwe i Kabgayi yatanzwe n'abatangabuhamya mu gihe cy'Inkiko Gacaca, Abayobozi bakayobya uburari berekana aho Abatutsi baticiwe.
Imibiri imaze kuboneka muri iki kibanza kizubakwamo inzu y'ababyeyi (Maternité) yagaragaye kuri metero kare nkeya, abari muri iyi mirimo bakavuga ko itaka batarayishakiramo ari ryinshi ku buryo hashobora kuboneka indi myinshi.
Ivomo : Umuseke
UKWEZI.RW