Mr Eazi yakoreye uruzinduko mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021.
Amashusho yashyize kuri konyi ye ya Instagram amugaragaza ari mu bwato mu kiyaga rwagati ahagirira ibihe byiza.
Yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko yagenzwaga no kureba ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, aho azubaka ahantu ho kwidagadurira ku bantu batandukanye.
Uyu muhanzi yavuze ati 'Ejo nasuye ikiyaga cya Kivu ngera cyane ku kirwa tugiye kubakaho 'Luxy Eco Resto and Wellness Center.'
Mr Eazi wibukije abantu gukomeza kureba amashusho y'indirimbo ye ya Gatanu 'E Be Mad' aherutse gusohora, yavuze ko ari kugirira ibihe bidasanzwe mu Rwanda.
Uyu muhanzi yagaragaje ko yanyuzwe n'ibikorerwa mu Rwanda, anashishikariza abafana be guharira mu maduka atandukanye nawe yahahiyemo imyenda.
Yaguriye imyenda mu inzu y'imideli ya House of Tayo ndetse n'iduka ry'imyenda rya Zoi ryashinzwe n'itsinda rya Mackenzie ribarizwamo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2021.
Mr Eazi kandi yagiranye ibiganiro na Kagame Chantal ushinzwe Mobile Money Rwanda Ltd byibanze ku ngingo zitandukanye. Baganiriye ku bijyanye no koherereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibijyanye n'imikino y'amahirwe n'ibindi.
Mu minsi ishize, Mr Eazi yasuye Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB mu rwego rwo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda.
Mr Eazi yaganiriye n'abayobozi bakuru muri RDB, barimo Belyse Kaliza, tariki 12 Gicurasi 2021.
Uyu muhanzi yagaragaje ko ashishikajwe cyane n'ubugeni n'ubuhanzi. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, n'iby'imikino y'amahirwe.
Mr Eazi uri mu Rwanda aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye Gatanu yise 'E Be Mad' kuri Ep ye nshya yise 'Something Else'.
Ep ye iriho indirimbo eshanu; 'The Don', Love for you', 'Cherry' yakoranye n'umunya-Kenya Xinia Manasseh, 'Saudi Arabia' na 'Ebe Mad'.
Muri Mutarama 2021, nibwo Mr Eazi yatangaje Ep (Extended Play) ye yise 'Something Else', atangira gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize kuva tariki 19 Gashyantare 2021, abinyujije mu rubuga yise Empa Africa rugamije kuzamura impano z'Abanyafurika.
Empa Africa, ni urubuga Mr Eazi yafunguye agamije gufasha abahanzi bo muri Afurika, ngo impano zabo zimurike. Umuhanzi Joe Boy wataramiye i Kigali mu 2020, ni umusaruro w'uru rubuga, Mr Eazi avuga ko yitezeho guhindura umuziki wa Afurika.
EP ye yise 'Something else' iriho indirimbo nka 'Don' yakozweho n'abarimo Killertunes na E Kelly. Mu itangazo yageneye abanyamakuru, Mr Eazi yavuze ko yamaze hafi umwaka urenga akora ku rubuga rwe yise Empa Africa ntiyongera kubona umwanya wo gukora indirimbo.
Ati 'Nta mwanya nabonaga wo gukora indirimbo. Iyi ndirimbo ni umusaruro wa Kel P na Killertunes, bakomeje kunsanga mu Mujyi wa Accra kugeza ubwo nkoze 'The Don'. Byatumye nongera gufungura imiryango ya studio.'
Uretse Producer Killertunes na E Kelly, iyi Ep yanakozweho n'abarimo Spellz, Blaq Jerzee, Kel P, Jaylon na Manasseh.
Uyu muhanzi amaze iminsi anategura Album ye ya Gatatu yise 'Life is Eazi, Vol.3'. Ni nyuma yo gusohora Album 'Life Is Eazi, Vol. 1 - Accra to Lagos' mu 2017 na 'Life Is Eazi, Vol. 2 - Lagos to London' mu 2018.
Mr Eazi afitanye indirimbo n'abarimo umunya-Colombi J Balvin bakoranye indirimbo 'Lento', Major Lazer, muhanzikazi wubakiye umuziki kuri Dancehall, Nicki Minaj na K4MO bakoranye indirimbo 'Oh My Gawd'.
Mr Eazi yagiranye ibiganiro na Kagame Chantal ushinzwe Mobile Money Rwanda Ltd n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi [Uri iburyo]
Mr Eazi agiye kubaka Hotel mu kiyaga cya Kivu
Mr Eazi yasabye abafana be n'abakunzi b'umuziki kuyoboka amaduka yahahiyemo imyenda
