Ingabire Grace yasuye iki kigo giherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo mu mpera z'iki Cyumweru. Iki kigo cyashinzwe mu 1960 na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana agamije kwita no gufasha abafite ubumuga.
Cyubatse ku gasozi kitiriwe Amizero. Cyaranzwe no kwita ku buzima bw'abamugaye, ndetse hari benshi bagicyesha abo bari bo uyu munsi.
Nyuma yo gusura iki kigo, Miss Ingabire Grace yavuze yabonye ko iyo ufite intumbero ntacyo utageraho, byatumye yiyemeza kumenyekanisha ibikorerwa muri iki kigo.
Ati 'Nigiye byinshi ku kigo cya HVP Gatagara. Nize ko iyo ufite intumbero ntacyo utageraho. Buri kimwe cyose kiri i Gatagara gitanga ibyishimo. Tugomba kumenyekanisha ibyo bakora.'
Mu ruzinduko rwe, Ingabire Grace yatunguwe n'umwana w'umukobwa muto ubana n'ubumuga ukoresha ukuguru iyo yandika. Byari ibyishimo bidasanzwe kuri we, ubwo yatunguraga Ingabire Grace akamugenera ubutumwa bumushimira ko yabasuye.
Ni ubutumwa yanditse akoresheje ukuguru. Aba banyeshuri ni urugero rw'uko ubumuga atari imbogamizi y'ubushobozi.
Ingabire yavuze ko akurikije ibyo yeretswe muri iki kigo nta muntu ukwiye gutakaza icyizere cy'ubuzima, avuga ko buri gihe haba hari indi nzira yo gutangira urugendo rushya rw'ubuzima. Ati 'N'ibyo biri gukorwa n'ikigo cya HVP Gatagara.'
Uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko yavuze ko iki kigo kiri gufasha guhindura imibereho y'abafite ubumuga, yiyemeza kubakorera ubuvugizi kuri serivisi bakenera, ubufasha n'ibindi
Imibare yo mu 2018 yerekana HVP Gatagara ifite amashami 9 mu Rwanda yita ku bantu 1950. Cyita ku bantu bafite ubumuga butandukanye hirya no hino ku mu gihugu, harimo Huye, Ruhango, Gikondo, Rwamagana, Ndera n'ahandi.
Iki kigo giherereye kuri Km 100 uvuye mu Mujyi wa Kigali, gifite intego yo kuba icya mbere mu Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba mu kwita ku bafite ubumuga.
HVP yita kuva ku bana kugeza ku bakuze. Mu burezi, HVP Gatagara ifite amashami Huye, Gatagara, Ruhango na Rwamagana. Mu bijyanye n'insimburangingo, HVP Gatagara ifite amashami abiri iry'i Nyanza n'iry'i Gikondo.Â
Ku cyicaro gikuru cya HVP Gatagara i Nyanza hatangirwa amasomo yo ku rwego rw'amashuri y'incuke, abanza, icyiciro rusange ndetse n'icyiciro cy'imyuga y'ubudozi, gutunganya imisatsi no gusudira.
Ingabire Grace Miss Rwanda 2021 yagiriye urugendo-shuri mu ikigo HVP Gatagara cyigisha abana bafite ubumuga bunyuranye
Ikigo cya Gatagara cyita ku bana bavukanye ubumuga, bakavurwa hakiri kare