Miss Ingabire Grace yasuye ikigo cya HVP Gatagara atungurwa n'impano abana babamo bafite (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2021, Ingabire Grace yasuye ikigo cy'abafite ubumuga (HVP Gatagara); aho yatunguwe n'umwana wandikisha akaguru.

Ingabire Grace akaba yarasuye iki kigo mu rwego rwo kureba uburyo aba bana babayeho n'uko bitabwaho kimwe n'ibikorwa bikorerwa muri iki kigo.

Miss Rwanda ibinyujije kuri Twitter ya Miss Rwanda na Instagram bavuze byinshi ku ruzinduko rwa Miss Rwanda 2021 muri iki kigo.

Ati 'Nta bibazo bizatuma tubura icyizere. Buri gihe hari inzira yo gukemura ibibazo. Ni byo HVP Gatagara iri gukora. Icira inzira abantu mu rwego rwo kubafasha guhangana n'ibibagoye. Tugomba gukusanya ibikoresho byinshi kugira ngo dutere inkunga serivisi batanga.'

Miss Ingabire Grace yatunguwe ndetse anakorwa ku mutima n'umwana w'umukobwa wandikisha akaguru aho yavuze ko iyo ufite ubushake n'ubushobozi ububona.

Ati 'Nize byinshi muri HVP Gatagara. Nize ko ku bushake dushobora gukora buri kimwe, dukeneye gukora ubukangurambaga bwinshi ku mirimo bakora.'

Abana biga muri iki kigo bahabwa ubumenyi butandukanye ndetse bakanitabwaho ku bumuga bafite.

Iki kigo cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana wari woherejwe i Nyanza kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) mu 1957. Nyampinga w'u Rwanda 2021, Ingabire Grace yasuye ikigo cy'abafite ubumuga cy'i Gatagara (HVP Gatagara); aho yatunguwe n'umwana wandikisha akaguru.

Bigushwa byinshi bitandukanye
Uyu mwana wandikish akaguru yamukoze ku mutima
Uyu mwana yamuhaye akandiko amushimira ko yabasuye
Nawe bamushyize ku cyangwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-ingabire-grace-yasuye-ikigo-cya-hvp-gatagara-atungurwa-n-impano-abana-babamo-bafite-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)