Perezida Ismaïl Omar Guelleh yarahiriye kuyobora Djibouti muri manda ya Gatanu kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, nyuma yo kwegukana amatora yabaye tariki 9 Mata akayitsinda ku majwi arenga 98%.
Minisitiri Ngirente yageze muri Djibouti kuwa 14 Gicurasi, yakirwa na mugenzi we Abdoulkader Kamil Mohamed Minisitiri w’Intebe wa Djibouti ku kibuga cy’indege cya Djibouti-Ambouli.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko Minisitiri Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh ahagararariye Perezida Paul Kagame.
Earlier today Prime Minister @EdNgirente participated, on behalf of HE President Paul Kagame, in the swearing-in ceremony of President Ismaïl Omar Ghuelleh of Djibouti. pic.twitter.com/cugvMKyzzY
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) May 15, 2021
Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, Perezida wa Somaliland Muse Biihi, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Mohamed Roble.
Mu ijambo rye, Perezida Ismaïl Omar Guelleh yavuze ko azita ku kibazo cy’ubukene n’ibura ry’akazi birangwa muri Djibouti ndetse ko azashyira imbaraga mu kuzamura ibikorwaremezo, imitangire ya serivisi, itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga.
Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika hafi ya Ethiopia, Somalia na Eritrea. Ni igihugu gito ku Rwanda gifite abaturage barenga ibihumbi 900, ariko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM igaragaza ko 42% byabo bari mu nsi y’umurongo w’ubukene.