Minisitiri Busingye yijeje ikemurwa ry'ibibazo by'Abarokotse Jenoside bikiri mu nkiko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ku nshuro ya 13, wabereye ku Rwibitso rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021.

Minisitiri Busingye yavuze ko Abarokotse Jenoside bazakomeza kwitabwaho umunsi ku munsi, bafashwe mu buryo butandukanye binyuze mu miryango ibahuza irimo Ibuka, AERG, GAERG, n'indi.

Yagize ati 'Haba uw'urubyiruko cyangwa uwo mu yindi myaka warokotse Jenoside [yakorewe Abatutsi], ubu icyo twishimira ni uko ari mukuru. Mu myaka yashize twamujyaga imbere akatugenda inyuma ariko ubu turashaka ko atujya imbere tukamugenda inyuma kuko ni mukuru; ariko akamenya ko tumuri inyuma kandi duhamye atari ukumubwira ngo genda nunanirwa uzagaruke.'

Yakomeje asaba abarokotse bafite ibibazo gufata iya mbere bakabimenyekanisha, kugira ngo bafashwe bikemurwe neza.

Ati 'Niba ari mu misozi aho bari batuye, niba ari mu bindi bintu yabwiwe ko ababyeyi be bakoraga cyangwa bari bafite, ajye atuma tubimenya ariko atujye imbere. Turabyifuza natwe ko byakorwa.'

Minisitiri Busingye yasabye abayobozi bo mu nzego zitandukanye kugira uruhare mu ikemurwa ry'ibindi bibazo nabyo bikibangamira abarokotse, binyuze mu nzira zitandukanye zagiye zikurikizwa mu kubikemura mu myaka 27 ishize.

Imwe mu nzira zakoreshejwe mu gukemura ibibazo by'abarokotse Jenoside birimo gukurikirana ababiciye n'imitungo yanyazwe, ni Inkiko Gacaca zamaze imyaka isaga icumi. Icyakora zasojwe mu 2012 hari imanza zitarangiye, zimwe zijya gusorezwa mu nkiko izindi ntizirarangira magingo aya.

Minisitiri Busingye akomoza kuri izo zikiri mu nkiko, yagize ati 'Tuzananirwa izizananirana gusa […] Birumvikana hari izizananirana, imanza zisaga 1.000.600 nta kuntu zarangizwa zose ngo bikunde. Hari n'ababuranye badahari icyo gihe n'ubu bataraboneka, batagira n'icyo batunze [kandi] tutazi aho batuye; ariko mureke dufatanye hananirane izizananirana, ariko izishobora gukemurwa zose tuzazikemure.'

Yavuze ko mu turere twose hari gukorwa 'akazi keza cyane' ku buryo hari icyizere ko bizarangira.

Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda, Nkuranga Egide, yashimiye Minisitiri Busingye aho ibyo bibazo bigeze bikemurwa, avuga ko ibisigaye nabyo hari icyizere ko 'ibizashobora gukemurwa bizakemurwa.'

Nkuranga yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko 'ubumwe bwabo hari abashaka kubuhungabanya'.

Yagize ati 'Ndagira ngo uko dushoboye twese, dushyire ingufu hamwe turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ab'inyangabirama [banga] iyo babonye Abanyarwanda batangiye kwishyira hamwe bakora uko bashoboye kugira ngo wa muryango bashwanyuje bongere bawushwanyuze.'

Umuyobozi w'Umuryango w'Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside (GAERG) ari nawo utegura uyu muhango, Gatari Egide, yavuze ko mu 2009 ari bwo abo banyeshuri bagize igitekerezo cyo kuwutangiza nk'umwanya wihariye wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite intero igira iti 'Ntukazime nararokotse'.

Gatari yavuze ko imiryango 15.593 igizwe n'abantu 68.871 yazimye muri Jenoside, bikaba ari ikimenyetso cy'umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 13 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi wanitabiriwe n'abandi bayobozi barimo intumwa y'Ambasade y'Abadage mu Rwanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, Caradinal Antoine Kambanda, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abandi.

Abitabiriye umuhango bacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'umucyo nyuma y'amateka mabi igihugu cyanyuzemo
Cardinal Kambanda na Minisitiri Busingye ubwo basohokaga umuhango urangiye
Hacanywe urumuri rw'icyizere
Ambasade y'u Budage mu Rwanda yari ihagarariye muri uyu muhango
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yijeje ko ikibazo cy'imanza z'abarokotse Jenoside zitarasozwa kigiye gukemurwa
Umuhanzikazi Mariya Yohani yari mu muhango ahabwa n'umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka
Umuyobozi wa Ibuka mu Rwanda Nkuranga Egide yasabye Abanyarwanda gukora uko bashoboye bagasenyera umugozi umwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-busingye-yijeje-ikemurwa-ry-ibibazo-by-abarokotse-jenoside-bikiri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)