Maj Gen Murasira yagaragaje ubufatanye nk’ipfundo ryo guhangana n’umutekano muke muri Afurika -

webrwanda
0

Iyi nama ya munani izwi nka (National Security Symposium) iri kwiga ku ngingo ivuga iti "Contemporary Security Challenges: The African Perspective (Ibibazo byugarije Afurika muri iki gihe)”.

Inama iri kubera mu Karere ka Musanze, ikaba iteraniyemo abasirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, abarimu bigisha muri Kaminuza n’Impuguke zitandukanye aho bari kwigira hamwe ibibazo bibangamiye umutekano wa Afurika muri ibi bihe harimo n’ibyorezo nka Covid-19.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira yifashishije urugero bw’ibihe isi irimo bya Covid-19, asaba abayitabiriye kurushaho kurangwa n’ubufatanye no guhora biteguye.

Yagize ati “Urebye inama y’ubushize muri 2019, Isi y’icyo gihe itandukanye n’iy’ubu, ibibazo byariyongeye , Covid-19 yerekana ko haba ubuzima, ubukungu, politiki n’ibipimo by’umutekano byagizweho ingaruka. Ibi byerekanye imbaraga zikwiye kuba zishyirwa muri izi ngeri z’ibyiciro, aha birasaba ubufatanye no gushyira hamwe ndetse no guhora twiteguye guhangana n’ibibazo nk’ibi no mu bihe bizaza.”

“Aha twavuga ko ibi bibazo bitwibutsa ko isi by’umwihariko Afurika itahangana nabyo n’ingaruka zabyo hatabayeho ubufatanye bugamije gusenyera umugozi umwe n’intego imwe”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ibindi byorezo bishobora kwibasira Umugabane wa Afurika ariko bidasobanuye ko rwabirandura burundu bityo ko ubufatanye mu gusangira amakuru n’ubumenyi ariyo ntwaro.

Yagize ati "Turiteguye kuko dufite inzego zubatse n’ubwo tutavuga ko ari 100%, ariko navuga ko tudahagaze nabi, gusa birasaba ubufatanye kuko utamenya uko bizaba bisa, hari aho usanga akenshi bisaba gukumira, mwarabibonye ubwo Ebola yibasiraga aka Karere, icyo dukora cy’ibanze ni ugukumira ikwirakwira ryabyo ariko bisaba gufatanya mu mpande zose n’abaturage ndetse no gusangira amakuru n’ubumenyi”.

Maj Nkurunziza uri gukurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama, yavuze ko amasomo abafasha kwitegura guhangana n’ibibazo Afurika ihura nabyo muri ibi bihe ari ingirakamaro kuko nabo bashishikajwe n’iterambere rya Afurika.

Ati " Amasomo nk’aya turayishimira cyane kuko umutekano ni ikintu kinini kigomba no gushingirwaho mu iterambere, tuyakira neza kandi azadufasha mu gutanga umusanzu wacu nk’abashinzwe umutekano".

Abasirikari bari guhabwa aya masomo ni 47 bakuru kuva ku ipeti rya Majoro kugeza kuri Coronel. Hitabiriye abo mu Rwanda kuko abanyamahanga uyu mwaka batitabiriye kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi.

Iyi nama yiga ku bibazo bya Afurika muri ibi bihe, izamara iminsi itatu. Izigirwamo uko hakubakwa inzego z’ubuzima busubiza ibibazo by’ibyorezo bishobora kuzibasira Afurika, kuba Afurika iberanye n’ubucuruzi mpuzamahanga nyuma ya Covid-19, kubaka Afurika ishoboye kwivugira, kureba ibibazo biri mu ikoranabuhanga rya Afurika n’uko byakemuka, kwifashisha imbaraga z’urubyiruko mu iterambere rirambye rya Afurika n’Imikoranire y’ibigo bya Afurika mu guharanira amahoro arambye.

Minisitiri Maj Gen Murasira yavuze ko ubufatanye ariwo musingi wo guhangana n'ibibazo by'umutekano muri Afurika
Iyi nama yitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahurira n'umutekano muri Afurika



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)