Kamonyi : Umuturage wamenwe ijisho na DASSO barikuyemo ubu arembeye kwa muganga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aho arwariye, ntabwo bimworoheye kuvuga ndetse no kugira ibyo arya cyane cyane nk'ibimusaba guhekenya kuko n'imisaya yarangiritse kubera inkoni. Abayeho mu bubabare kumwe na Mama we umurwaje, aho ubu yizizira muri byose.

Nyiraguseruka Rose, Nyina wa Twiringiyimana avuga ko umuhungu we ubu afite ubumuga nyuma yo gukubitwa na DASSO wari mu kazi.

Avuga ko nyuma yo kubagwa agakurwamo ijisho rimwe, ubu abaganga barimo kurwana no kuvura irindi naryo ryakomeretse. Gusa avuga ko hari icyizere ko iri ryo rizakira nibura akaba ariryo azajya akoresha areba.

Akomeza avuga ko umuhungu we yakubiswe biturutse ku mucuruzi mu gasantere ko ku Nkambi wamubwiye kumufasha gusohora abantu kuko amasaha yari ageze yo gufunga, hanyuma umwe mu bari aho banywa aho kumva ahubwo aramuhagurukana amufata mu mashati aca ibipesu, ari bwo Aimable ngo yasohokaga ajya guhuruza, abona DASSO n'abashinzwe umutekano arabatakira ariko ngo banga kumwumva.

Mu kugaruka ava guhuruza, uyu Aimable ngo yakubitanye na wa muhungu baracakirana. Muri uko kugundagurana nibwo DASSO ngo yaje yaka inkoni umwe mu bari ku irondo aza ahuragura Aimable mpaka yikubise hasi arakomeza arakubita.

Avuga ko umuhungu we, ubwo yakubitwaga na DASSO no kugira ngo agezwe kwa muganga ngo byabaye ah'abaturage bateye hejuru bakamucikisha ngo kuko uyu DASSO atashakaga ko ajyanwa kwa muganga nyuma y'uko yari amaze kumugira.

Ati'…yafashe inkoni aza ahuragura Mabule mpaka yikubise hasi aragumya amunyukira hasi, amuhondagurira hasi abaturage bavuza induru. Yarakubise imbavu, yarakubise hose, yamumennye amaso n'amatwi, batangiye no gushaka kumujyana kwa muganga arabyanga. Abyanze abaturage bavuza induru baramwamagana, bamutwara bamucikishije, ubwo nibwo bashoboye kumukura aho bamujyana kwa muganga'.

Akomeza avuga ko bamugejeje ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga bakabona ko ntacyo bamukoraho bahitamo kumwohereza ku bitaro bya Remera-Rukoma, aho naho ngo basanze bibarenze bahitamo kumwohereza ku bitaro by'amaso bya Muganza mu Murenge wa Runda ari naho bamubaze bakamukuramo ijisho ryononekaye, bakaba bakirwana no kuvura irindi no kumwitaho mu burwayi n'ububabare nyuma yo kubagwa.

Uriya mukozi w'urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) Usabuwera Jean Baptiste ukorera mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga, yashyikirijwe RIB ya Mugina ku wa 20 Gicurasi 2021.

Ivomo : Intyoza

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Umuturage-wamenwe-ijisho-na-DASSO-barikuyemo-ubu-arembeye-kwa-muganga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)