Jay Polly n'abo baregwa hamwe bitabye urukiko umwe yemera ko yari abitse ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jay Polly n'abandi bantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021.

Uretse uwitwa Iyamuremye Jean Clement akaba ari na murumuna wa Jay Polly wemera ko yari abitse ibiyobyabwenge, abandi bose bahakanye ibyaha, bahamya ko bagambaniwe.

Ubwo Umucamanza w'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo yababazaga niba baburana bemera ibyaha, bamwe mu baregwa bavuze ko babihakana ahubwo bakavuga ko bagambaniwe.

Jay Polly aregwa hamwe n'abantu batatu ari bo Shemusa Mutabonwa, Iyamuremye Jean Clement na Hatunga Fidele Benedicto wo mu gihugu cya Tanzania.

Aba bose bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw'urumogi, usibye Iyamuremye Jean Clement unakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibiyobyabwenge cy'urumogi.

Hari kandi umuganga Maniriho Rodrigue ukekwaho guhimba inyandiko itari iy'ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID-19. Uyu akaba akurikiranyweho icyaha guhimba inyandiko n'icyo kwakira indonke.

Ifungwa rya Jay Polly ryamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Mata 2021 ubwo we na bagenzi be 11 berekanwaga na Polisi y'u Rwanda yavugaga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Gusa icyo gihe Polisi y'u Rwanda yanatangaje ko aho bariya bantu bafatiwe bari mu birori, hanasanzwe ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Nyuma y'uko bariya bantu bafashwe bajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy'Igihugu gikora ibizamini bya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory byerekanye ko abantu bane muri bariya 12 bafite ikiyobyabwenge cy'urumugi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Jay-Polly-n-abo-baregwa-hamwe-bitabye-urukiko-umwe-yemera-ko-yari-abitse-ibiyobyabwenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)