Iyo Leta ya Kampala iza kuba ishyira mu gaciro yari kureka Rwigema akiruhukira mu mahoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bavuga ko bakunda Rwigema kuruta uko u Rwanda rumukunda ariko icyo batabona ni uko abayobozi b'u Rwanda badashobora gutesha agaciro intwari yabo ngo bayikoreshe mu icengezamatwara ridafite agaciro bagamije gushotorana.

Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda 'The New Vision' nta kindi bagaragaza uretse kwita Abanyarwanda bababohoye, nyuma bakajya no kubohora igihugu cyabo 'abahungu bacu.'

Iyi myitwarire y'abayobozi ba Uganda yo kwigira nk'aho bategeka byose, buri gihe isa nk'itangaje, basa nk'abafunze amatwi birengagiza ko wenda iyo bitaza kuba iyi myitwarire yabo yo kwigira abategetsi muri byose haba hatarabayeho ugushyamirana hagati y'ibihugu byombi. Nk'uko Dr Besigye yigeze kubivuga, umuyobozi wita abayobozi b'ikindi gihugu gifite ubutavogerwa 'Abuzukuru' agomba kuba afite ikibazo.

'Ariko nyuma byaje kugaragara ko uko gutera kwari gushyigikiwe n'abayobozi bakuru muri NRA kandi iyi ni yo mpamvu yaje gutsinda (RPA)', aya magambo y'umwanditsi w'inkuru agaragaza ugushaka kwiyitirira intsinzi ya RPA.' ku rundi ruhande, mu minsi ya vuba iki kinyamakuru cyanditse ibi cyavuze ko RPA 'yacitse intege' mu minsi ya mbere y'urugamba kubera ko itari ifite abasirikare bafite ubunararibonye.

Bisa nk'aho abayobozi b'i Kampala bashaka kwihuza n'intsinzi ya RPA ariko bakitandukanya n'ibizazane yahuye nabyo ubwo yatangizaga urugamba mu Ukwakira 1990. Buri wese arabizi ko ubufasha Abanyarwanda batanze mu rugamba rwa NRA busumba kure icyo aricyo cyose abayobozi b'i Kampala baba baratanze mu kubohora igihugu kwa RPA.

Abanyarwanda bamennye amaraso ngo babohore Uganda, gusa baza kwiturwa kutagira ibirindiro bashobora kwiteguriramo n'inzira banyuzamo ibikoresho biva ku cyambu cya Mombasa. Umuntu ashobora gutekereza ko abamennye amaraso aribo bagakwiye kuba bavuga cyane umusanzu batanze kurenza abatanze inzira inyuzwamo ibikoresho batanaguze.

Hejuru y'ibyo, cyereka niba ikinyamakuru cya Leta gishaka kugaragaza Perezida wa Uganda nk'umubeshyi, kuko igitekerezo cyo kuba gutera kwa RPF 'kwaratewe inkunga n'abayobozi bakomeye muri NRA' ntigishyigikirwa n'ibyo Museveni yatangaje.

Mu gitabo cya William Pike, Museveni agaragaza ko yatunguwe no gutera kwa RPF kandi bitandukanye n'ibyo bari kuvuga ubu, yakoranaga na Habyarimana agaca ruhinga nyuma RPF akamusangiza amakuru.

Ati 'Ibi byaradutunguye. Twabonaga amakuru ya raporo z'ubutasi twasangizaga ubuyobozi bw'u Rwanda (Guverinoma ya Juvénal Habyarimana) ariko ntiyari ahagazweho neza. Twabonye amakuru ko hari abantu bagiye kugenda ariko icyadutunguye byari urwego byariho n'umuvuduko byakoranywe.'

Ubuyobozi bwa Kampala bukomeza gushyira imbaraga mu guteza urujijo kuko budakoresha ukuri. Buvuga ko 'Maj Paul Kagame yahamagawe aho yari ari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agirwa umuyobozi mushya wa RPF, asimbuye Rwigema,' muri iyi nyandiko bavuga 'kugirwa' kugira ngo bumvikanishe ko bagize uruhare muri uyu mwanzuro kubera ko 'Bazukulu (abuzukuru)' badashobora kwifatira umwanzuro.

Ibi kandi ni ubundi buryo bwo kugerageza kwiyitirira intsinzi ya Perezida Kagame kuva igihe yatangiraga kongera gushyira ingabo ku murongo ndetse n'ubu ari Perezida w'u Rwanda. Ese niba abayobozi b'i Kampala bazi cyane ibijyanye no kuvumbura no gutegura abayobozi beza ni iki kibabuza kuba babikorera n'igihugu cyabo?

Ikirushijeho gutera urujijo muri iyi nkuru ni ibyaganishije ku iyegura rya Perezida Pasteur Bizimungu mu 2000. Uko inkuru ijyanye n'itera rya RPA mu Ukwakira 1990 yanditswe muri The New Vision itandukira ikajya ku buryo Bizimungu atagaragara muri iyi minsi biracyari amayobera.

Iyo abayobozi b'i Kampala baba bataragize umuco kugoreka nkana ibikorwa birebana n'u Rwanda kubera impamvu z'icengezamatwara, umuntu yashoboraga gufata umwanzuro akavuga ko ari ikibazo cy'ubumenyi buke budafite ikindi kibyihishe inyuma, akabifata uko. Ariko uruhurirane rw'iyi myitwarire y'ab'i Kampala yo kugerageza gukoresha urupfu rwa Gen Rwigema ngo bacemo ibice RPF banateze umwiryane muri RDF rugaragaza ikigambiriwe.

Muri iyi nkuru banditse bagira bati 'Haracyari ibyo kwibaza ku rupfu rwa Rwigema,' bigaragaza ko bandika bashaka guhimba ibibazo bidahari.

Kubera ibyo Rwigema yakoreye Abagande bose, icyari gikwiye gukorwa ni ukumurekera uburenganzira bwe bwo kuruhukira mu mahoro, ariko kuri ubu twagakwiye kuba tuzi ugukora ibikwiye twakwitega kuva i Kampala.

Fred Gisa Rwigema yitabye Imana ku wa 2 Ukwakira 1990



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-leta-ya-kampala-iza-kuba-ishyira-mu-gaciro-yari-kureka-rwigema-akiruhukira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)