Interahamwe n'abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera ku munsi w'ejo Perezida Kagame ari mu gihugu cy'Ubufaransa aho yitabiriye inama zitandukanye harimo iyiga ku bibazo bya Sudan ndetse n'indi yiga uburyo ubukungu bw'Afurika bwashyigikirwa.

UsibyePerezida w'Ubufaransa bazagirana ibiganiro Perezida Kagame azabonana n'abandi bayobozi bakuru, ubwo twandika iyi nkuru akaba amaze kubonana na Perezida wa Etiyopiya Sahle-Work Zewde ndetse n'Umukuru w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (FMI) ariwe Kristalina Georgieva.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye nyuma yuko hagaragaye impinduka mu mibanire y'ibihugu byombi Ubufaransa n'u Rwanda aho bishishikajwe no kuzamura umubano nyuma yuko uzahaye bitewe n'amateka yabaye mu Rwanda. Ubu bushake bukaba bugaragazwa na Perezida Emmanuel Macron utandukanye na bagenzi be bamubanjjirije batashakaga kwemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron yashyizeho Komisiyo yitirwe Duclert yiga kuri Politiki y'Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990-1994. Nyuma y'imyaka mike bamuhaye Raporo igaragaza ko habaye amakosa akomeye yakozwe na Leta ye ubwo bafashaga Leta yakoze Jenoside kandi ntibayihagarike barabibonaga.

Mu gihe yashyirwaga hanze tariki ya 26 Werurwe 2021, Leta y'u Rwanda yayakiriye neza, itangaza ko hari indi raporo izasohoka vuba yakozwe n'abanyamategeko b'Abanyamerika ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo Raporo yitiriwe umwe mu banyamategeko yitwa 'Raporo Muse'. Yaje kandi yuzuzanya na Raporo Duclert.

Mu gihe Perezida Kagame ari mu gihugu cy'Ubufaransa, igihugu kizwi kuba indiri y'abajenosideri, no kuba igihugu cy'Ubufaransa cyaremeye uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ari ibihe byiza kubicanyi barimbuye Abatutsi mu Rwanda kuko babona ko bagiye gukurikiranwa, dore ko na Ruharwa Kabuga aherutse gufatirwa muri icyo gihugu.

Usibye abajenosideri badagadwa, ibigarasha byahariye ubuzima bwabo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi babyita politiki, nabo barahungabanye dore ko bari bamaze igihe bakwirakwiza ibihuha ku buzima bw'umukuru w'igihugu, cyane ko bamaze imyaka isaga 30 aribyo babamo kuva akiri umukuru w'ingabo za FPR mu rugamba rwo kubohoza igihugu.

Amakuru yo gutsura umubano warabashegeshe cyane maze bakirirwa bakwirakwiza ibihuha kuri murandasi dore ko bose bigize abanyamakuru, abasesenguzi ndetse ngo banaharanira uburenganzira bwa muntu kandi mu byukuri ari abantu basabitswe n'ingengabitekerezo ya Jenoside bakuye ku babyeyi babo. Muri abo twavuga nk'umu CDR mukuru witwa Innocent Biruka, (umunyamabanga wa CNRD-FLN, Ex FAR Faustin Ntirikina ubarizwa muri RUD Urunana, Interahamwe ruharwa yakatiwe burundu n'inkiko Gacaca
ariwe Dr. Eugene Rwamucyo,

Mubandi harimo Pierre Celestin Rwalinda, interahamwe yababajwe nuko abahutu b'intagondwa bavuye ku butegetsi dore ko we yari mu mashuri mu gihe cya Jenoside, Theophile Mpozembizi mwene Jean Pierre Mpozembizi wari Umukuru wa CDR ishyaka ry'abahutu b'intagondwa muri CIMERWA, interahamwe ruharwa Ndereyehe Charles we tukaba twaramugarutseho kenshi ndetse n'urubyiruko rukomoka ku bicanyi rubarizwa muri Jambo asbl https://rushyashya.net/interahamwe-nka-ndereyehe-charles-zasanze-inzira-zaraharuwe-mu-buholandi-menya-frans-van-hoof-wabigizemo-uruhare-nyuma-yo-kumarana-imyaka-10-nabateguye-umugambi-wa-jenoside/

Ntitwakwibagirwa kandi Justin Bahunga, Joseph Bukeye, Gaspard Musabyimana Joseph Matata n'abandi.

Aba bose n'abandi tutavuze, umugambi wabo ni uguhindura amateka bagamije gusibanganya uruhare rwabo ndetse nurw'ababyeyi babomuri Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kwigira abere ahubwo abishwe akaba aribo baba abanyabyaha. Biragoye cyane gusibanganya amateka cyane cyane amateka ya Jenoside. Bizabagora.

Tubibutse ko Perezida Macron nawe mu minsi ya vuba azagirira uruzinduko I Kigali.

The post Interahamwe n'abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/interahamwe-nabambari-bazo-bararira-ayo-kwarika-kubera-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-mu-bufaransa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=interahamwe-nabambari-bazo-bararira-ayo-kwarika-kubera-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-mu-bufaransa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)