Inkuru zincira imanza zangize ruharwa- Davis D mu ndirimbo asohoye agifungurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo Itara, atangira asaba ko yarenga iki gikombe, ndetse akagaruka no ku kuba hari 'inkuru zincira imanza zangize ruharwa.'

Iyi ndirimbo yasohotse ara amajwi, Davis D ashimiramo abantu bamubaye hafi mu bihe bitoroshye yari amazemo iminsi ubwo yari afunzwe akekwaho icyaha cyo kuba ikitso mu gusambanya umukobwa w'imyaka 17.

Mu bo ashimiramo harimo umubyeyi we (se) ukunze no kumuba hafi mu bikorwa bye bya muzika.

Ashimiramo kandi abahani barimo Tizzo wahoze mu itsinda rya Active, Christopher, Mani Martin ndetse na Bushali.

Ashimiramo kandi Bagenzi Bernard usazwe ari umujyanama we na Producer Element wanakoze iyi ndirimo Itara.

David D umaze iminsi ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, yafunguwe ku wa gatanu w'icyumweru gishize ubwo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwamufunguraga we na bagenzi be ngo kuko nta bimenyetso bifatika bibashinja byatanzwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Inkuru-zincira-imanza-zangize-ruharwa-Davis-D-mu-ndirimbo-asohoye-agifungurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)