Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi itari mikeya, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifuza guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Kuva kera kugeza uyu munsi , Museveni yagerageje ibikorwa byinshi harimo kugumura abasirikari bakuru bo mu ngabo z'u Rwanda, gushyigikira imitwe y'iterabwoba irwanya u Rwanda aho Uganda ibaha imyitozo n'intwaro kugirango bakureho Perezida kagame bashyireho Kayumba Nyamwasa

Icyo gihe u Rwanda rwaba rwiyongereye ku karere kayoborwa na Perezida Museveni. Kuva FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kubohoza igihugu iturutse muri Uganda, byabaye ibyifuzo birebire bya Perezida Museveni kuba yayobora abayobozi b'u Rwanda. Kubahirwa kuba warafashije umuntu ntabwo bihatirwa ahubwo uwafashijwe niwe ushimira uwamufashije. Dore impamvu zizatuma Mueveni na Kayota baba barota ku manwa ku ntambara bashaka ku Rwanda

Ibisobanuro by'intambara

Kugira ngo intambara iyo ari yo yose igerweho, abarwanyi n'abanyagihugu basobanurirwa impamvu yayo bakayisobanukirwa bakanamenya impamvu yayo akaba aribyo bizamura morale y'abarwanyi ndetse niy'abanyagihugu bazagerwaho niyo ntambara . Bagomba kwitegura ingaruka bazagira kubera impamvu y'intambara yumvikana cyane cyane nkiyo uburenganzira bwabo bw'ibanze bwabangamiwe.

Hagomba kubaho ibyiringiro ko intambara izahindura ubuzima bwabo neza. Ni ubuswa n'ubusazi bukabije kuba ushaka intambara kuberako Perezida Museveni atishimiye Perezida Kagame kubera ko atamwumvira akaba ariyo mpamvu ashaka kumusimbuza Kayumba Nyamwasa.

Abanyarwanda bafitiye icyizere Perezida Kagame

Abanyarwanda ubu bameze neza mu bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage n'ubukungu ndetse na politiki, binyuranye n'ibinyoma Kayumba n'abambari be bakomeje kubwira isi aho bavuga ko Abanyarwanda bari mu bukene bukabije badafite n'ubwisanzure bakaba bakeneye kubohorwa. Abanyarwanda barishimye bakaba bishimiye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame wahinduye ubuzima bwabo.

Abagera kuri za miliyoni bikuye mu bukene. Kuva muri 2001 igipimo cy'ubukene cyavuye kuri 58,9% kugera kuri 38,2. Abanyarwanda bafite inkuru zishingiye ku iterambere zerekana aho bavuye naho bageze. Nonese Kayumba arashaka kubohora bande kubabohora ibiki? Ntabwo Abanyarwanda bazemerera Kayumba Nyamwasa kuba yakora intambara ku butaka bw'u Rwanda.

Kwizera umugaba w'ingabo

Intambara iyariyo yose igomba kugira umugaba w'ingabo wizewe. Abarwanyi bagomba kumugirira icyizere ndetse n'icyo bari kurwanira. Kayumba ntashobora kwizerwa. Mu rubanza rukomeje kubera I Kigali aho RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FLN ya Paul Rusesabagina, abahoze ari abarwanyi bafatiwe ku rugamba bavuze uburyo Kayumba yanyereje hafi miliyoni n'igice y'amadorali. Ayo mafaranga akaba yari yatanzwe n'abanyamuryango ngo bagure imbunda ngo barwanye Leta y'u Rwanda nuko umwana w'umuhungu yiguriramo amakamyo nkuko byatangajwe na Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wa FLN nkuko yabibwiye urukiko.

Kwihuza n'abajenosideri

Kubona Kayumba wakuze ari impunzi ndetse bamwe mu bagize umuryango mugari we barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w' 1994, none ubu akaba yihuza n'abagize umutwe w'Iterabwoba wa FDLR basize bakoze Jenoside ni akumiro katagira uko kavugwa. Abacuruzi Kayumba yishingikirizaho ahanini ni abatinya gusubira mu Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uko ni ko Kayumba umururumba w'amafaranga wamutwaye umurindimurira mu kurya akaribwa n'akataribwa. Yabaye mugenzi w'abajenosideri. Kayumba yikungahaje ahereye ku ntwererano z'abanyamuryango ba RNC ubwo rero intambara ntikibaye kuko amafaranga yayakoresheje mu nyungu ze bwite.

Ubwoko bw'intambara bashaka

Ubwoko bw'intambara Museveni yifuje ku Rwanda ntabwo ariyayindi ihuza ibihugu bibiri, kuko ntiyabona ibisobanuro aha umuryango mpuzamahanga kandi agerageje yahura n'urukuta rwubatse neza

Ikoranabuhanga ryatumye intambara ya kinyeshyamba itagifite agaciro

Ikoranabuhanga rigezweho ryatumye intambara ya guerilla idashoboka kuko ubuhanga bugezweho bujyanye n'udushya tw'ubushakashatsi byatumye intambara ya kinyeshyamba itagikoreshwa. Telefone zigezweho ziri hirya no hino mu byaro zituma ibitero bidakunda. Nta kintu twavuga ku ikoranabuhanga ribarizwa mu ngabo z'u Rwanda RDF. Uwishoye akarokoka niwe wabara inkuru

RNC yabaye ya nka ikamwa na Kayumba Nyamwasa

Kayumba Nyamwasa icyo yashakaga muri RNC yakigezeho. Yigwijeho ubukungu kuburyo ubu yabaho neza naho abana bashutswe na RNC bagwa mu mashyamba ya Kongo. Naho Museveni umaze igihe ushaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda ko abo afasha ari ugukamira mu kitoze cyangwa kuvomera mu rutete.

The post Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/impamvu-zitandukanye-zigaragaza-ko-intambara-museveni-na-kayumba-bifuriza-u-rwanda-itazagerwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impamvu-zitandukanye-zigaragaza-ko-intambara-museveni-na-kayumba-bifuriza-u-rwanda-itazagerwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)