Iyi mibiri yabonetse ubwo hatangiraga imirimo yo gusiza ikibanza cy'ahazubakwa inzu y'ayabyeyi muri biriya bitaro bya Kabyayi bihererere mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Iyi mibiri 324 yabonetse mu gihe cy'iminsi 12, irimo 78 yabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukagatana Fortune ahamya ko hashize imyaka 27 abantu barahishe amakuru ariko ko hakomejwe gushakishwa abayafite kugira ngo bayatange ibikorwa byo gushakisha byaguke bigere no mu bice bitandukanye bikikije ibi bitaro.
Yagize ati 'Kuba hashize igihe kingana gutya ni uko abazi amakuru bagiye bayahisha, ariko twatangiye gushaka abayafite kugira ngo tugire nibyo dushingiraho dukomeza ibikorwa byagutse hagamijwe kureba hose naho tuzamenya.'
Yongeyeho ko bashatse abafite amakuru ndetse bajya gushaka bamwe mu bireze uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi banireze ubwicanyi bwabereye i Kabgayi kugira ngo amakuru bafite bayatange bakomeze gushakisha imibiri y'abazize Jenoside.
Ati 'Turimo gushaka abantu bose tubona ko bafite amakuru y'Abatutsi biciwe i Kabgayi ndetse twagiye gushaka abagororwa bafungiye muri Gereza ya Muhanga banemeye uruhare rwabo bagize mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri iki gice baziko bari buharokokere. Bari bavuye mu bice bitandukanye byahoze ari ibya perefegitura ya Gitarama n'ahandi hatandukanye.'
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye batanga ubuhamya mu bihe bitandukanye bagaragaza ko mu bice bikikije ibitaro bya Kabgayi no mu mashyamba hari ababo bishwe muri Jenoside benshi bataramenya irengero ryabo nubwo hari aburizwaga amamodoka bakajyanwa kwicirwa kuri Nyabarongo ugana Kibuye cyangwa mu Ngororero.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/I-Kabgayi-hamaze-kuboneka-imibiri-324