Hirwa, umuhungu wa Ntagungira wayoboye Ferwafa, yaguye mu mpanuka ikomeye muri Amerika -

webrwanda
0

Hirwa yari kumwe n’undi muntu wari unatwaye imodoka, umuhanda iyi mpanuka yabereyemo ukaba usanzwe uzwiho kuberamo impanuka nyinshi.

Polisi yo mu gace impanuka yabereyemo irimo gukora iperereza kuko bitaramenyekana neza icyayiteye, ariko hagacyekwa ko ibintu byari mu muhanda nabyo bishobora kuba byabaye intandaro y’iyi mpanuka.

Ibimenyetso by’ibanze ntibigaragaza icyateye iyi mpanuka, ariko Polisi yavuze ko izasuzuma ibirimo umuvuduko ukabije, ndetse no kureba niba uwari utwaye imodoka, kuri ubu uri mu bitaro kubera ibikomeye yagize, adashobora kuba yari yakoresheje ibiyobyabwenge.

Hirwa Ralph ni umuhungu wa Ntagungira Célestin wamenyekanye nka Abega, akaba yarabaye n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuva mu 2011.

Kuri ubu uyu mugabo ari muri Komite y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ahabereye impanuka yahitanye Hirwa Ralph



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)