Gicumbi : Umugore arakekwaho kwica nyina amukubise ikintu mu mutwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu rukerero rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, ubwo umwuzukuru wa nyakwigendera babanaga, yatabaje abaturanyi bakihutira kuhagera ngo bajyane uwo mukecuru kwa muganga ariko ahita ashiramo umwuka.

Uriya mugore ukekwaho kwica nyina umubyara, bikekwa ko yavuye mu Murenge wa Shangasha akajya kwica nyina mu Murenge wa Mukarange.

Umukecuru witwa Mukankwaya Laurence w'imyaka 75 wari utuye mu Gakizi, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange yishwe akubiswe ikintu mu mutwe.

Umuyobozi w'Umurenge ushinzwe Imari n'Ubutegetsi ari na we uri mu nshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Munyangabe Frederic avuga ko ariya makuru bayamenye ariko batabaye umukecuru ahita apfa.

Yavuze ko uriya mwuzukuru yumvise nyirakuru ataka yagiye gutabaza, abona mu irembo harimo hari umugore urenga bikekwa ko ari umukobwa w'uriya mukecuru witwa Mutuyimana Anique w'imyaka 35 utuye Mudugudu wa Ryamutebura, Akagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha.

Munyangabe avuga ko abaturage bavuga ko nyakwigendera n'umukobwa we bagiranye amakimbirane ku Cyumweru ashingiye ku masambu. Umugore yafashwe n'irondo nyuma yo kwikanga akiruka

Munyangabe Frederic avuga ko bakimenya ko uriya mugore yabwiye nyina ko azamwica, bavuganye n'irondo ryo mu Murenge wa Shangasha bajya mu rugo rw'uwo mugore baramubura, igihe bari bagiye gutanga raporo baba bamubonye yinjira mu marembo abikanze ariruka.

Ati 'Yirukankiye mu ishyamba bamwirukaho baramufata, duhamagara Polisi na RIB baramufata, ubu biri mu maboko ya RIB ni bo babikurikirana bakamenya niba afite uruhare mu byabaye, n'abandi bakekwa.'

Uyu mugore ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kaniga, akaba asanzwe afite umugabo na we ufunze.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugore-arakekwaho-kwica-nyina-amukubise-ikintu-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)