Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Jean Bosco Minani, yavuze ko aba bantu bafashwe binyuze mu bikorwa byo kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa cyane ko uyu Murenge wa Rwamiko uherutse gushyirwa mu kato n’Inama y’Abaminisitiri.
Ati "Nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’ubwandu bwa COVID-19 muri uyu Murenge wa Rwamiko Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yemeje ko uyu murenge ujya mu kato ndetse abaturage bakaguma mu ngo zabo.”
“Nyuma bamwe mu baturage baje kuduha amakuru ko hari abantu bashinze utubari mu ngo zabo abandi batwimurira ku misozi mu mashyamba, tukimara kubimenya Polisi ifatanyije n’izindi nzego twakoze igikorwa cyo gushakisha abo bantu tubasha gufatamo 14. Gusa kubera ko hari mu gitondo kare nta banywi bafashwe ahubwo hafashwe inzoga biteguraga gucuruza."
SP Minani yakomeje yibutsa abantu ko kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu batwimurira mu ngo zabo cyangwa kujya kuzicururiza mu gasozi.
Ati "Murabizi ko utubari tutemewe kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, turakomeza gufungwa, noneho hari umwihariko muri uyu Murenge wa Rwamiko kuko mwebwe mugomba kuguma mu ngo zanyu.”
“Ntabwo COVID-19 ireba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba guhindura imyumvire mu kubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n’abandi."
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye kwibutsa abaturage muri rusange by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Rwamiko gufata iya mbere kugira ngo icyorezo kirangire, bakirinda icyatuma gikomeza gukwirakwira bakambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kubahiriza amasaha yo kuba bageze aho bataha ku mugoroba n’andi mabwiriza agenda atangwa.
Aba bantu bose uko ari 14 nyuma yo kuganirizwa kuri COVID-19 bapimwe icyorezo ku kiguzi cyabo banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.