Gasabo : RIB yataye muri yombi umwarimu wo muri Primaire ukurikinyaweho gusambanya umwana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwarimu witwa Nkurikiyimfura Egide afite imyaka 40 y'amavuko mu gihe uwo akekwaho gusambanya ari umwana w'umukobwa w'imyaka 15.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gicikiza, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, akaba yaratawe muri yombi ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, yatangaje ko uyu Nkurikiyimfura akurikiranyweho icyaha cyo 'Gusambanya Umwana' gihanwa n'ingingo ya 133 y'Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Yagize ati 'Urukiko nirumuhamya iki cyaha azahanishwa Igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze 25.'

Yakomeje agira ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora cyangwa yakoze icyaha nk'iki cyo gusambanya umwana, inakangurira abantu gukomeza kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Nkurikiyimfura afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-RIB-yataye-muri-yombi-umwarimu-wo-muri-Primaire-ukurikinyaweho-gusambanya-umwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)