FARG imaze gukoresha miliyari 336 Frw mu myaka 23 -

webrwanda
0

Byatangajwe ku wa 8 Gicurasi 2021 mu kiganiro Imbonankubone kinyura kuri TV 1 cyagarukaga ku bikorwa FARG imaze gukora n’ibitarakorwa.

Guhera mu 1998, iki kigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye mu byiciro by’uburezi, ubuzima, mu kubashakira amacumbi, mu gutanga inkunga y’ingoboka ku bamugariye na Jenoside n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Uwacu Julienne, yavuze ko FARG yakoze ibikorwa byinshi bishyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Uwacu yavuze ko kuva mu 1998 FARG yashingwa, imaze gukoresha asaga miliyari 336,9 Frw. Uburezi bwihariye amafaranga menshi aho hakoreshejwe agera kuri miliyari 190,7 Frw.

FARG imaze kwishyurira ishuri abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 mu mashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 Frw, mu gihe abagera ku bihumbi 39 bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe miliyari 90 Frw.

Usibye amafaranga yakoreshejwe mu burezi, mu bindi FARG yakoresheje amafaranga menshi harimo mu kubakira amacumbi abatishoboye.

Uwacu yavuze ko amafaranga yavuye mu kigega cya leta akajya kubakishwa amacumbi y’abarokotse Jenoside batishoboye ari miliyari 77,3 Frw.

FARG mu 2021 iteganya gukomeza kubakira abatishoboye inasana ingo zitangiye gusenyuka. Uwacu yavuze ko iki kigega giteganya kubaka ingo 506 mu gihugu mu gihe izindi 486 zigomba gusanwa.
Uwacu yavuze ko ubusanzwe ufashwa na FARG asabwa gutanga ubwisungane mu kwivuza nk’abandi banyarwanda ariko mu gihe akeneye kwivuza mu bitaro bikuru bisaba ubushobozi burenze, afashwa kubona ubuvuzi.

Ati “Abagenerwabikorwa ba FARG bagomba kugira ubwishingizi bw’ubuvuzi kandi benshi ni ubwisungane mu kwivuza, agafashwa no kubona imiti nk’uko n’abandi banyarwanda bigenda.”

“FARG muri gahunda y’ubuvuzi dutanga inyunganiramusanzu, ni ukuvuga ufite ubwisungane mu kwivuza akananirwa kwitangira 10% bitewe n’urwego rw’ubuvuzi ariho ari ku bitaro bikuru ayo 10% FARG irayamutangira. Ndetse n’imiti nk’iyo atayibonye kuri farumasi y’ibitaro yivurijeho akajya mu zigenga bamuha imiti akazatwishyuza ku kwezi.”

Uwacu yavuze ko mu gihe hari abafite uburwayi budakira bigakenerwa ko bajya kwivuriza hanze, bahabwa icyemezo kimara amezi atandatu bagasabirwa gufashwa bakajya kwivuriza mu mahanga.

Mu bice bitandukanye by'igihugu, abarokotse Jenoside bubakiwe amacumbi agezweho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)