Covid-19 yateje ubwigunge i Kibeho - #rwanda #RwOT

I Kibeho ni ku butaka butagatifu nk'uko byemejwe na Kiliziya Gatolika ku Isi.

Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru yerekana ko ku mwaka i Kibeho hasurwa n'abantu barenga ibihumbi 500 baturutse hirya no hino ku Isi bari mu bukerarugendo nyobokamana.

By'umwihariko abahasura benshi babikoreraicya rimwe tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru w'Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Asomusiyo.

Ikindi gihe basura ku bwinshi babarirwa mu bihumbi ni tariki ya 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa isabukuru y'amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bajyaga i Kibeho bagabanuka cyane biteza igihombo.

Ati 'Covid-19 imaze igihe kirenga umwaka hari ibikorwa byinshi byafunzwe, insengero ntabwo zemerewe kwakira umubare w'abantu bari basanzwe baziteraniramo ndetse no mu bibuga aho twajyaga duteranira bikaba bitarakunda. Byaduteje igihombo kinini cyane kuko abazaga i Kibeho baraganutse cyane.'

Kuri ubu abasura Kibeho baragabanutse cyane kuko imibare yerekana ko tariki ya 15 Kanama 2020 abantu 138 gusa ari bo bitabiriye kwizihiza Asomusiyo.

Ubusanzwe abasuraga Kibeho basigaga amafaranga menshi bitewe n'uko bakodeshaga aho kurara mu turere twa Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Hari byinshi baguraga mu Rwanda, ariko bikaba akarusho ku minsi mikuru ya Asomusiyo cyangwa amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Kuri Asomusiyo yo mu 2020, Tuyisenge Jean Bosco ucuruza ibikoresha bitandukanye bijyanye n'iyobokamana yabwiye IGIHE ko ubusanzwe ku munsi nk'uwo no mu minsi iyibanziriza yacuruzaga arenga Miliyoni 1 Frw.

Ati 'Mbere y'uko Covid-19 iza twakoraga neza cyane twacuruza amafaranga ari hejuru ya miliyoni, ariko urabona ko nta bakirisitu bahari, ubu tuvugana maze kwakira abantu bane gusa, maze kwakira amafaranga atari hejuru y'ibihumbi bitanu.'

Hari umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho kugira ngo abakirisitu bajye basengera ahantu hagutse, ndetse n'igishushanyo mbonera cy'uko izaba imeze cyamaze gusohoka.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatwara abarirwa muri miliyari 70 Frw.

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, avuga ko umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho ukomeje kandi bakomeje gushakisha inkunga kugira ngo bawihutishe.

Ati 'Ubu turimo gushakisha amafaranga yo guha abaturage ingurane y'ahazubakwa Kiliziya nini izajya yakira abaza mu isengesho.'

Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko hari icyizere ko icyorezo cya Covid-19 kizatsindwa, ubuzima bukongera kuba bwiza na Kibeho ikongera gusurwa.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru haboneka ibyumba 136 gusa byagenewe gucumbikamo abantu. Abashoramari barashishikirizwa kwerekezayo amaso kuko hari byinshi nko kubaka amacumbi na hotel bashoramo bakunguka n'ubwo kuri ubu Covid-19 yahungabanyije ubuzima n'ishoramari muri rusange.

Kiliziya iri i Kibeho ku butaka butagatifu aho abakirisitu basengera yasurwaga n'abantu benshi
Ubusanzwe kuri iyi mbuga iri imbere y'ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho habaha huzuye abantu benshi

[email protected]
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-yateje-ubwigunge-i-kibeho

Post a Comment

0 Comments