Clarisse Karasira yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye dore AMAFOTO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuririmbyi Clarisse Karasira yasezeranye kubana n'umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ariko ibirori byitabirwa na bake kubera Covid-19.
Gusezerana imbere y'Imana kwa Karasira na Ifashabayo byabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama, nk'uko bigaragara mu mafoto.

Mu bahanzi b'Abanyarwanda bake bitabiriye ubwo bukwe harimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzana, Liza Kamikazi na Serge Gasore.

Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylivain Dejoie bari basezeranye imbere y'amategeko ku itariki 18 Gashyantare 2021.



Source : https://imirasire.com/?Clarisse-Karasira-yakoze-ubukwe-mu-ibanga-rikomeye-dore-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)