Burera : Min. Gatabazi yagaragarije abaturage uko 1kg cy'Ubunyobwa cyageza umuntu ku bukire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yatangizaga imishinga itanga akazi ku baturage basaga 4 000 bo mu Mirenge yegereye umupaka.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abo baturage ko 2 000 Frw bagiye kujya bakorera ku munsi, bashobora kuyakoresha neza akababyarira umusaruro ahereye ku rugero rw'uwacuruje ubunyobwa agera ku rwego rwo kugura imodoka.

Yagize ati 'Uyu munsi mugiye guhabwa akazi kabahemba, twumvikanye ko umushahara ari ibihumbi bibiri ku munsi, ariko mwibuke ko atari ukwirirwa uhagaze kugira ngo baguhe ibihumbi bibiri, ni ugukora ugatanga umubyizi kugira ngo nawe wubake igihugu cyawe'.

Arongera ati 'Ukoze imibyizi 20 ni amafaranga ibihumbi 40, abantu bacururiza hano na za Butaro hose nta muntu watangije igishoro cy'amafaranga agera ku bihumbi 40 muzababaze, nzi benshi hano batangiye gucuruza bagura ikiro cy'ubunyobwa bakagikaranga. Umuntu akagenda akirirwa arimo gucuruza akayiko kamwe akava ku kiro kimwe akagera kuri bibiri, akarema amasoko yose acuruza ikiro kimwe bibiri bitatu bine bitanu, akagera aho agura igare, agakora akagera ku iduka, akagura imodoka akagera ku ikamyo, ndabeshya abakuru muri hano nti mu bizi ?'

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari n'abagiye bakizwa no gucuruza imineke bahereye ku gishoro kitarenze ibihumbi bibiri, avuga kandi ko hari n'abakijijwe no gucuruza imisururu bakagera ku rwego rwo kugura imodoka.

Ni ho yahereye asaba abaturage baturiye umupaka kuzamura imyumvire yo guha agaciro akazi, aho kwirirwa banyura mu nzira zitemewe n'amategeko bajya gutunda ibiyobyabwenge mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda, bikabagiraho ingaruka zo gufungwa n'ubukene ku miryango yabo.

Nyiraneza Consolée wabayeho yambuka umupaka ajya gutunda ibiyobyabwenge, yavuze ko ubuzima yari abayemo nyuma y'uko umugabo we amutanye abana babiri, ngo byageze aho kubarera bimugora afata icyemezo cyo kujya gutunda ibiyobyabwenge mu gihugu cya Uganda.

Uwo mugore avuga ko igihe cyose yamaze atunda ibiyobyabwenge nta kintu kizima byamugejejeho, aho yahoraga acungana n'inzego zishinwe umutekano yazikanga akabijugunya akiruka, kugeza ubwo igishoro gishize ajya mu madeni.

Ati 'Nabuze uko ndera abana umugabo amaze kubantana, nigira inama yo kujya ntunda urumogi ndukuye muri Uganda, narushoyemo ibihumbi icumi nari maze gukorera, rimwe batamfata nkunguka ubundi nahura n'umuntu nkikanga nkabita ngahunga ngera ubwo njya mu madeni. Ndashimira Leta yampaye akazi nyuma yo kwigira inama yo kubivamo burundu, kandi ndasaba buri wese ugikora umurimo wo gutunda ibiyobyabwenge kubireka kuko nta cyiza nabibonyemo'.

Aba baturage bishimiye inama bahawe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney biyemeje gukora cyane kugira ngo bashakire iterambere ingo zabo ndetse bagafasha inzego z'ubuyobozi kurandura ibikorwa bitemewe bikorerwa muri kariya gace ko ku mupaka.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Burera-Min-Gatabazi-yagaragarije-abaturage-uko-1kg-cy-Ubunyobwa-cyageza-umuntu-ku-bukire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)