Ibyaha aba bagabo bombi bakekwaho bivugwa ko byakozwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.
Ati "Barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bafitwe na RIB Sitasiyo ya Rusarabuye.”
Aba bagabo bahamijwe ibyaha bakurikiranyweho, bashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeranye no kurwanya ruswa.