Ba Perezida b'Inkiko z'Ikirenga muri EAC bari gusuzuma iterambere ry'ubutabera mu Karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Inkiko z'u Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE iyi nama igamije gusuzuma aho iterambere ry'urwego rw'ubutabera muri aka Karere.

Iri nama kandi izarebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rigeze ry'ibyemezo n'imyanzuro by'inama iheruka. Intumwa za buri gihugu na zo zitegerejweho kugaragaza aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ibyemezo n'imyanzuro byafashwe.

Imyinshi mu myanzuro yagiye ifatwa ikaba ijyanye n'uburyo bwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera no guteza imbere ubuyobozi bugendera ku mategeko mu bihugu bigize Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

Ihuriro ry'Abaperezida b'Inkiko z'Ikirenga mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba bategerejweho kandi kwita ku byemezo byagiye bifatwa mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by'Intumwa Nkuru za Leta zo muri ibi bihugu, hagamijwe guteza imbere amategeko cyane cyane ku birebana n'ingingo ya 126 y'amasezerano na gahunda yo kwishyira hamwe y'ibihugu bigize Umuryango w'Ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba.

Iyi nama yitabiriwe n'abaperezida b'Inkiko z'Ikirenga baturutse mu bihugu bya Kenya, Sudan y'Epfo n'u Rwanda. Abaperezida b'Inkiko z'Ikirenga muri Tanzania na Uganda bohereje intumwa mu gihe intumwa mu gihe uw'u Burundi yakurikiranye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga.

Abaperezida mu Nkiko z'Ikirenga muri Afurika y'Iburasirazuba bari mu biganiro bigamije gusuzuma urwego rw'ubutabera mu Karere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-perezida-b-inkiko-z-ikirenga-muri-eac-bari-gusuzuma-iterambere-ry-ubutabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)