Abasaga ibihumbi 10 mu bigaga kaminuza mu Rwanda bavuye mu ishuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ihuriro ry'amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda, Kabera Callixte, avuga ko uretse ingaruka z'icyorezo ca Covid 19 zageze ku banyeshuri, n'amashuri ubwayo yahuye n'ingorane zirimo no gufunga.

Muri kaminuza zose zo mu Rwanda habarurwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 86 barimo amashuri ya Leta n'ayigenga. Ayigenga yonyine yiharira 58% by'abiga muri za kaminuza â€" bivuze abagera ku 50,000. Muri abo abagera ku 10,000 ntibagarutse kwiga.

Dr Mukankomeje Rose uyobora inama y'igihugu ishinzwe uburezi HEG avuga ko batangiye ibiganiro n'abashinzwe imicungire y'ikigega cya leta cyagenewe kuzahura ubukungu, by'umwihariko icyiciro cyazahajwe na Covid-19. Gusa benshi bavuga ko kubona amafaranga yo muri iki kigega bikigoranye kubera amategeko n'amabwiriza bisabwa.

src: Ijwiryamerika.



Source : https://imirasire.com/?Abasaga-ibihumbi-10-mu-bigaga-kaminuza-mu-Rwanda-bavuye-mu-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)