Abapolisi b' u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n' aba Sudani y' Epfo mu gikorwa cy' umuganda, Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye  bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo(UNMISS) bifatanyije n'abapolisi ba Sudani y'Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw'ahari sitasiyo ya Polisi y'ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y'Epfo.

Ni umuganda waranzwe no gukusanya imyanda no gutema ibihuru byari bikikije iyo sitasiyo ya Polisi.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Yei, Capt. Madhong Kuc Yak yashimiye abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye muri iki gihugu avuga ko igikorwa bafatanyije kigaragaza imibanire myiza iri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Sudani y'Epfo ndetse n'imibanire myiza hagati y'Ibihugu byombi, u Rwanda na Sudani y'Epfo.

Yagize ati' Iki gikorwa  kiratanga ubutumwa ku baturage baturiye iyi sitasiyo ya Polisi ku kamaro ko guhurira hamwe ku ntego imwe. Iki gikorwa nanone kizasigara nk'urwibutso n'igihe aba bapolisi b'u Rwanda bazaba basoje inshingano zabo hano muri Sudani y'Epfo.'

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw'uko abapolisi n'abaturage bahurira hamwe bagakorana hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Ati' Ku giti cyanjye nkunda uko mubikora, uko abapolisi n'abaturage mukorana mu bikorwa nk'ibi by'isuku no mu bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage. Tuzi ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorerwe abatutsi, tuzi uko Igihugu kizamuye bwangu binyuze mu nzira y'ubwiyunge, umurava n'imikoranire nk'umuntu umwe n'ijwi rimwe bakorana n'inzego z'umutekano. Uru ni urugero rwiza natwe tugomba gukurikiza.'

Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda  bari muri iki gihugu(FPU-3) banakoranye umuganda n'aba bapolisi ba Sudani y'Epfo, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera yasezeranyije gukomeza ubufatanye mu bintu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n'umutekano no kuzamura  imibereho myiza y'abaturage.

Ati' Nk'abapolisi b'u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro turi hano kubafasha mu bintu bitandukanye, uyu muganda uzajya utegurwa nibura rimwe buri kwezi.'

Si ubwa mbere abapolisi b'u Rwanda bifatanya n'abaturage bo mu bihugu barimo mu butumwa bw'umuryango bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa by'isuku n'ibindi bibazamurira imiberho myiza. Muri Kamena 2019 abapolisi b'u Rwanda batangije igikorwa cy'umuganda rusange mu rwego rwo gusukura umurwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba.

Muri Gashyantare 2017 igikorwa nk'iki cy'umuganda rusange abapolisi b' u Rwanda bari mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa bagitangije ahitwa  M'poko mu murwa mukuru wa Bangui.


Inkuru ya RNP



Source : https://impanuro.rw/2021/05/15/abapolisi-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bifatanyije-n-aba-sudani-y-epfo-mu-gikorwa-cy-umuganda-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)