Kabuga Félicien watawe muri yombi n'inzego z'u Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, nyuma y'imyaka 26 ahunga ubutabera, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, bikaba byarakomeje gukurikiranwa n'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) igihe ICTR yari imaze gufunga imiryango.
Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa AFP bivuga ko byabonye ubusabe bwa bariya banyamategeko kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi.
Ngo inyandiko ikubiyemo buriya busabe yatanzwe tariki 06 Gicurasi 2021 bayohereje Urwego IMRCT rwasigaranye imirimo y'Inkiko mpanabyaha z'Umuryango w'Abibumbye.
Umunyamategeko w'Umufaransa, Emmanuel Altit avuga ko batanze kiriya cyifuzo bashingiye kuri raporo za muganga zagaragaje ko Félicien Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana.
Yagize ati 'Gukomeza kumuburanisha ari muri ubwo buzima byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa Félicien Kabuga.'
Uyu munyamategeko avuga ko batanze impamvu zihagije zatuma Urukiko ruhagarika kuburanisha Félicien Kabuga.
Avuga kandi ko Félicien Kabuga adafite ubwenge bukoraneza (Mentalement inapte) ku buryo yakwicara akaburanishwa, akavuga ko mu gihe Urukiko rwaba ruteye utwatsi icyifuzo cyabo, bahita basaba ko arekurwa by'agateganyo.