Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower -

webrwanda
0

Mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya hafatiwe abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa, Bridal Shower.

Mu murenge wa Mururu muri Hotel du Lac ho hafatiwe abantu 30 bari kunywa inzoga abandi barimo gukina Billard.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

Ati “Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori. Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa barya mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19.”

“Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane Abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Billard.”

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemewe.

Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.

Ati “Ikigaragara ni uko abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana kuko abafatwa bose basaba imbabazi bavuga ko bacitswe.”

“Abafatiwe mu birori byo gusezera ku mukobwa ugiye gushyingirwa bavugaga ko batari bazi ko haza abantu bangana kuriya 50. Abo muri Hotel nabo bari barenze ku mabwiriza amahoteli agomba kugenderaho mu kwakira abakiriya kuko bari babigize nk’abari.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko COVID-19 ntaho yagiye abasaba kudakomeza kurenga nkana ku mabwiriza yo kuyirinda.

Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego Polisi y’u Rwanda itazarambirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza kugira ngo baganirizwe kandi banahanirwe kurenga ku mabwiriza.

Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande buri muntu yiyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

Abagore 50 b’i Rusizi bafashwe bari muri Bridal Shower



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)