1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius yasinyishije imyaka itanu umuhanzikazi Babo ,ahita asohora indirimbo yakoranye na The Ben #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masezerano bagiranye, DJ Pius yavuze ko ' Harimo ko azajya aza mu Rwanda kenshi gashoboka mu rwego rwo kubasha gukora umuziki ndetse no kuwumenyekanisha.

Mu makuru dukesha InyaRwanda , Dj Pius yatangaje ko Babo usanzwe ari umwishywa we ,akaba agiye gutangira umuziki amushyigikira byanatumye amwiyegereza muri Label ya 1K Entertainment.

Ku ikubitiro nyuma yo gusinyana amasezerano, DJ Pius yahise asohora indirimbo 'Go low' Babo yakoranye na The Ben.

Uyu mukobwa ugiye gutangira imikoranire na 1K Entertainment, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka; Ich Liebe Dich na Turn Up yakoranye na Urban Boys.

Ni umuhanzikazi umaze igihe mu muziki ariko wakunze kugorwa no guhuza umuziki we n'ubuzima bw'ishuri aho yigaga mu Budage aho atuye n'ababyeyi be.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/1k-entertainment-ihagarariwe-na-dj-pius-yasinyishije-imyaka-itanu-umuhanzikazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)