Uwantwaye ni uyu, amazimwe n'ashire – TMC wagarutse mu muziki #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe atumvikana mu muziki, Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC muri Dream Boys yasohoye indirimbo yise 'Uwantwaye'.

Muri Gashyantare 2020 nibwo TMC yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika aho yari agiye gukomeza amasomo ye akaba yiga Data Sciences muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

Kugenda kwe byasaga n'ibishyize ihererezo ku itsinda rya Dream Boys yaririmbanagamo na Platini usigaye na we ukora umuziki ku giti cye.

Kuva yagenda yari atarasohora indirimbo, nyuma yo gutezaguza abakunzi be mu mpera z'icyumweru gishize ko agiye gushohora indirimbo, TMC yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Uwantwaye'.

Muri iyi ndirimbo TMC yumvikana yishyize mu cyiciro cy'umusore utakagiza umukobwa aba yarihebeye avuga ko urukundo rutihishira ko we uwamutwaye umutima ari uwo mukobwa, ngo abavuga ibyo batazi bakwiye guceceka.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Lick Lick mu gihe amashusho yafashwe ndetse anatunganywa na Sam Kent.

TMC n'umukobwa yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye
TMC yasohoye indirimbo ye ya mbere



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwantwaye-ni-uyu-amazimwe-n-ashire-tmc-wagarutse-mu-muziki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)