Umuraperi DMX yitabye Imana azize umutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi w'umunyamerika Earl Simmons uzwi mu muziki nka DMX yitabye Imana azize indwara y'umutima.

Uyu muraperi w'imyaka 50 yajyanywe mu bitaro bya White Plains mu ntangiriro z'uku kwezi aho yari yafashwe n'indwara y'umutima.

Abaganga bavuze ko iyi ndwara yatewe no gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo bukabije nk'uko Los Angeles Times yabitangaje.

Yakunzwe cyane mu myaka ya 1998 na 2001 aho album ze nka It's Dark and Hell Is Hot, Flesh of My Flesh zamaze igihe ku mwanya wa mbere kuri Billboard Chart.

Umwe wo mu muryango wa DMX yavuze ko bababajwe n'urupfu rw'uyu muraperi witabye ari kumwe n'umuryango we.

Ati"Tubabajwe no gutangaza ko uyu munsi, uwo twakundaga, DMX, yitabye Imana muri White Plains Hospital aho yari arwariye, abo mu muryango we bari bamuri iruhande.'

Uretse kuba umuraperi, DMX yari umukinnyi wa filime aho yakinnye izirimo Belly, Romeo Must Die, Exit Wounds n'izindi.

Yashakanye na Teshera Simmons mu 1999 amusigiye abana bane (Xavier, Tacoma, Praise Mary Ella, na Sean) muri 2010 baje gusaba gatanya ndetse batangaza ko batandukanye.

DMX yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umuraperi-dmx-yitabye-imana-azize-umutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)