Ubutumwa bw'ihumure, Pasiteri Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wa agakiza.org na Seek and Save Humanity ministry, SSHM dufashe mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi.

Turasaba Imana ngo ikomeze kububaka mu mwuka, amarangamutima n' umubiri.

Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome. Yobu 14:7

Kumenya Kristo, biduha ibyiringiro byo gushibuka kuko imbaraga zamuzuye mu mva zizabasha kuzura ubuzima bwacu bw'umwuka, ubugingo n'umuburi.

"Hashimwe Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w'imbabazi n'Imana nyir'ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n'Imana" 2 AKorinto 1:3-4

Ahari kurira kwararira umuntu, bwacya mu gitondo impundu zikavuga: https://www.agakiza.org/Ahari-kurira-kwararira-umuntu-bwacya-mu-gitondo-impundu-zikavuga.html

Wareba kandi n'iyi nyigisho: Ahari kurira kwararira umuntu, bwacya mu gitondo impundu zikavuga

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubutumwa-bw-ihumure-Pasiteri-Habyarimana-Desire.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)