Tidjara Kabendera yahishuye ikintu cyatumye atandukana n'umugabo wa kabiri agasubirana n'uwo mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv dukesha iyi nkuru Tidjara Kabendera yagarutse ku buzima bwe mu rurukundo atanga urugero rw'ibyamubayeho birimo isomo rikomeye ku bifuza kubaka ingo.

Mu kubisobanura, yabanje kuvuga ko inkuru y'urushako rwe ari ndende icyakora agerageza kuyivuga mu ncamake. Yavuze ko yabyaye abana babiri akiri muto yiga, akabarera bagakura, nyuma uwo babyaranye agahindukira bagatandukana buri wese akanyuza inzira ye bitewe n'impamvu atifuje kugarukaho

Umugabo basubiranye babyaranye
Tidjara Kabendera yatangaje byinshi ku rushako rwe n'uko kugeza uyu munsi hari abagabo benshi bakimuterata

Nyuma yaho ngo we yaje gushaka umugabo wa kabiri ariko ntibyagenda neza. Yabisobanuye agira ati 'Naje gushaka ariko ntabwo urugo rwagenze neza. Ntabwo yariwe muhamagaro wanjye, turatandukana, papa w'abana aragaruka turabana, niwe tubana kugeza ubu'.

Yakomeje asobanura uko byagenze ngo asubirane n'umugabo we wa mbere bari kumwe ubu ngubu, ati 'Hahahaha nakubwiye ngo byose ni Imana ibikora mu by'ukuri ntabwo twatandukanye nabi twatandukanye kubera ko hari icyerekezo cy'ubuzima [destination] yagiyemo kandi njyewe kitari kinejeje. Yayigiyemo nyine iby'abasore namwe murabizi, ajya mu yindi si najye ndi mu yindi'.

Mu gutanga ubusobanuro bwabyo neza yatanze urugero avuga ko iyo uri umusore ugatera umukobwa inda ahanini umukobwa ari we wita ku mwana, aha rero ngo nawe yagombaga kumenya abana agakomeza no kurangiza amashuri ye.
Icyakora ku rundi ruhande imvugo ye yumvikanisha ko uyu mugabo wa mbere bari barabyaranye ari we ushobora kuba yarateye intambwe akamusaba ko bongera kubana. Hari aho yagize ati 'Urumva rero nawe indi si yari arimo wenda yarigaruye aravuga ati ariko se mfite abana ngomba…..urumva rero kuba byaragenze gutya akagaruka mu buzima bwanjye ni cyo kintu cya mbere gikomeye kibaho shimira Imana'.

Nyuma yo gutandukana n'umugabo we wa Mbere Abdul Nas Kangezi, tariki 30/03/2008 ni bwo Tidjara Kabendera yasabwe arakwa ndetse asezerana imbere y'Imana n'umukunzi we akaba n'umugabo wa kabiri, Burakari Aboubakal. Mu mwaka wa 2005 ni bwo batangiye gukundana hanyuma mu 2007 bemerenya kubana.

Umugabo wa kabiri bakoze ubukwe mu mwaka wa 2018
Nk'uko yavuze ko umugabo we yari yaragiye mu yindi si, yatangaje ko icyamushoboje kongera kumwakira mu buzima bwe bakongera kubana, ari urukundo. Yavuze ko uyu mugabo yongeye kumubwira ko amukunda kandi amukeneye maze nawe asubije amaso inyuma abona akwiye guha agaciro umuryango nk'uko buri mugore wese yifuza kuwugira. Twamubajije niba nta bandi bana yari yakagize avuga ko ntacyo yabizvugaho.

Tidjara Kabendera uri hejuru y'imyaka 40 yavuze ko kugeza n'ubu hari abagabo benshi bamutereta asaba abagore bubatse ingo kwitwararika kugira ngo bazubake zikomere. Yagize ati 'Aho ukora baba bahari aho ugenda muri karitsiye baba bahari, ni benshi nonese nk'ubu uyu munsi navuga ngo ni bangahe? Ni benshi ntabwo bashira. Akanimero iyo akabonye, Instagram zateye, izo Facebook, n'abo utazi baba bahari ariko ibyo ngibyo umuntu ahura nabyo cyane cyane igitsinagore'.

Yavuze ko ubu hari umuntu ufite imyaka 40 usenya urugo rwe hejuru y'ubusa kubera ko wenda hari umusore hanze w'imyaka 25 abyaye wamwandikiye amagambo meza cyangwa se wamuhaye 'Care' (wamwitayeho). Yakomeje avuga ko ibi bihari asaba abubatse ingo kutiroha muri izi ngeso abibutsa ko icy'ingenzi ari ukugira indangagaciro.

Yakomeje avuga ko ubu usanga hari abararuka bakuze baba batarabikoze mu buto. Yasabye ababyeyi kumenya ko ari ababyeyi ntibagendere muri izi nzira bavuga ngo njyewe ndi mwiza, ndacyambara ipantaro ikamfata, mini n'ibindi.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-tidjara-kabendera-yahishuye-ikintu-gikomeye-cyatumye-atandukana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)