Samantha bwa mbere yavuze ku mwana we wapfuye nyuma y'iminsi 2 avutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu magambo yumvikanamo amarangamutima menshi, umukinnyi wa filime nyarwanda, Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha, yavuze ku mwana we witabye Imana nyuma y'iminsi 2 gusa avutse.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira tariki ya 17 Mata 2021 nibwo Samantha yibarutse, gusa ibi byinshimo ntibyamaze kabiri kuko ku Cyumweru tariki ya 18 Mata uyu mwana yaje kwitaba Imana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Samantha yavuze ko atazibagirwa ibihe yagiranye n'umwana we yari yaramaze guha izina rya Saro ubwo yari akiri mu nda ye.

Ati"ukomeze kuruhuka mu mahoro ka malaika kanjye (Saro Théa Maëlla) nzahora ngukunda, nzahora nezezwa n'ibihe twagiranye ukiri muri njye, nzahora ryoherwa n'umunezero nagiraga iyo nakumvaga ukina munda ,n'umunezero nagiraga ndi kukuganiriza uri munda utari bunsubize."

Yakomeje avuga ko azahora anezezwa n'uko bahuje itariki y'amavuko kandi ubu akaba azi ko ari aheza.

Ati"Nzahora nezezwa n'uko duhuje umunsi w'amavuko, nzahora nezezwa n'amasaha make nabashije kubona ubwiza bwawe, ikiruta byose nzahora nezezwa n'uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge, uzahora uri urkundo rwa mama."

Uyu mwana wa Samantha yavukiye mu bitaro bya CHUK, akaba yaravutse atarageza igihe kuko yari afite amezi 7, bivuze ko ubusanzwe yaburaga amezi 2 ngo avuke.

Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019.

Umwana we yitabye Imana nyuma y'igihe gito avutse
Samantha avuga ko atazigera yibagirwa umwana we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/samantha-bwa-mbere-yavuze-ku-mwana-we-wapfuye-nyuma-y-iminsi-2-avutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)