Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n'umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.
RIB yagize iti 'Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite.'
Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Uyu munsi, RIB yafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka #Rusizi.
â" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 10, 2021
Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite.
â" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 10, 2021