Perezida Kagame yagaragaje ko Covid-19 yabangamiye ubufatanye mpuzamahanga -

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Mata 2021, ubwo hatangizwaga ibiganiro ngarukamwaka byiswe ‘Raisina Dialogue’ bibaye ku nshuro ya gatandatu yiga ku bibazo bitandukanye bibangamiye abatuye Isi.

Ni ibiganiro bitegurwa n’Umuryango Observer Research Foundation ku bufatanye na Guverinoma y’u Buhinde, muri uyu mwaka bikaba bizamara iminsi ine bikaba byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi wa mbere w’ibi biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19, atari ikibazo cyugarije urwego rw’ubuzima gusa ahubwo cyanagize ingaruka ku bufatanye mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati “Covid-19 ni ikibazo cyugarije Isi mu bijyanye n’ubuzima ariko kandi ni ikibazo kibangamiye ubufatanye mpuzamahanga.”

“Mu bihe nk’ibi ibintu bibaye bike, imbaraga n’ubukungu ni byo bigena uko ibintu bigenda ariko u Buhinde usibye kuba bufite ibindi bibazo byabwo, bwakoze inkingo nyinshi zoherejwe muri Afurika binyuze muri gahunda ya Covax n’izindi gahunda.”

By’umwihariko muri Werurwe 2021, Leta y’u Buhinde, yahaye u Rwanda inkunga y’inkingo 50.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo hatabaho ubufatanye bw’u Buhinde mu gukora inkingo ndetse n’umutima wo gufatanya n’abandi byari gushoboka ko Afurika iba itarabona inkingo nk’izo imaze kubona.

Ibintu avuga ko byerekanye amahirwe ahari akwiye kubyazwa umusaruro agashorwamo imari ku bufatanye n’abikorera ku ruhande rw’u Buhinde na Afurika cyane cyane mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti.

Perezida Kagame kandi yashimye umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje kugenda neza.

Yagize ati “Umubano hagati y’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje kugenda neza kandi intego yacu ni ugushimangira ubwo bufatanye n’umubano. U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gufatanya mu bikorwa remezo ndetse n’ibikorwa by’iterambere.”

Yakomeje agira ati “Intego ni ukongera amahirwe yo kwiga no kubona akazi ku rubyiruko rwo mu Buhinde ndetse n’u Rwanda. Ubumenyi, guhanga udushya n’ubukungu bubungabunga ibidukikije ni byo bizadufasha mu gutera imbere nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibiganiro ngarukamwaka byiswe Kigali Global Dialogue, na byo bitegurwa n’Umuryango Observer Research Foundation wo mu Buhinde nabyo ari urugero rw’ubufatanye bwiza buri hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro bitangirwamo ibitekerezo bishya kandi bitanga icyizere ku gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’ubukungu kandi bigashimangira uburinganire ku Isi.

Perezida Kagame yaboneyeho guha ikaze mu Rwanda abazitabira inama ya ‘Raisina Dialogue’ y’umwaka utaha iteganyijwe kubera i Kigali mu 2022.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yo guharanira amahoro muri Afghanistan, Zalmay Khalizad, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Australia, Marise Ann Payne. Biyongeraho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, akaba anashinzwe ibihugu by’u Burayi, Jean-Yves Le Drian, Umujyanama mu by’Umutekano wa Afghanistan, Hamdullah Mohib.

Perezida Kagame yashimye umubano n'ubufatanye bukomeje kuba hagati y'u Rwanda n'u Buhinde



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)