Nyuma y'umwaka urenga Sekamana Maxime yagarutse muri Rayon Sports(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umwaka urenga atari mu kazi bitewe no kutishyurwa amafaranga iyi kipe yamusigayemo imugura ava muri APR FC muri 2019, Sekamana yagarutse muri Rayon Sports atangira imyitozo yitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Sekamana Maxime yaherukaga muri Rayon Sports muri Werurwe 2020 ubwo shampiyona umwaka w'imikino 2019-2020 yasubikwaga kubera Coronavirus, ubwo imikino yasubukurwaga mu Kwakira 2020 ntiyigeze aza mu bandi.

Uyu mukinnyi akaba yageze mu Nzove aho ikipe irimo ikorera umwiherero n'imyitozo yitegura shampiyona izatangira ku wa 1 Gicurasi.

Uyu musore wari wavuze ko atazagaruka atumvikanye n'ubuyobozi, ntabwo yigeze atangaza icyo bumvikanye, ni mu gihe amakuru ISIMBI ifite ari uko abakinnyi babwiwe ko bazajya gutangira shampiyona abo ikipe ifitiye amafaranga barayabonye.

Mu kiganiro aheruka kugirana n'ikinyamakuru ISIMBI.RW muri Gashyantare 2021, Maxime yavuze ko shampiyona nisubukura ari bwo azamenya niba azagaruka muri Rayon Sports cyangwa bazatandukana.

Ati'Ntabwo ikibazo kirakemuka. Kugeza ubu ntabwo ndavugana n'ubuyobozi. Nsigaje umwaka umwe w'amasezerano, ngomba kuvugana nabo nkamenya niba bazandekura cyangwa niba bazakemura ikibazo nkaba nayikinira.'

Yakomeje avuga ko iki kibazo ari cyo cyatumye atajya mu mwiherero n'ubwo yari yifitye n'ibindi bibazo bwite.

Ati'Niyo mpamvu rwose ntagiye mu mwiherero, gusa byahuriranye n'ubundi nifitiye n'utundi tubazo twanjye ku ruhande.'

Sekamana Maxime arishyuza Rayon Sports amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni 4 zasigaye ubwo yagurwaga muri mpeshyi ya 2019.

Tariki ya 28 Kanama 2020 Sekamana Maxime yasinyanye amasezerano na Munyakazi Sadate wari perezida w'iyi kipe, yemeza ko yakiriye miliyoni 3 ku mwenda iyi kipe yari imufitiye n'aho miliyoni 1 isigaye akazayibona bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.

Maxime nyuma yo gusinya aya masezerano yasanze sheki yahawe itazigamiye ahita atesha agaciro amasezerano bagiranye, byatumye atitabira umwiherero w'iyi kipe witegura shampiyona ya 2020-2021, watangiye ku wa 1 Ugushyingo 2020.

Uyu mukinnyi yanze kujya mu bandi kugeza shampiyona itangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020 nabwo ntabwo yigeze ayikina.

Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, ayisinyira amasezerano y'imyaka 2 ubu mu mwaka we wa nyuma.

Bagenzi be bamwakiriye aranababyinira
Nyuma y'igihe kinini yatangiye imyitozo
Maxime yatangiye gukora imyitozo
Afite inyota yo gufasha ikipe ye muri shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-umwaka-urenga-sekamana-maxime-yagarutse-muri-rayon-sports-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)