Niboye: Abaturage bubakiye abatishoboye inzu 20 zifite agaciro ka miliyoni 55 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2021, nibwo izi nzu 20 zubatswe mu Murenge wa Masaka zatujwemo imiryango itishoboye zamuritswe ku mugaragaro mu muhango wari ugamije kumurika ibikorwa umurenge wa Niboye wagezeho.

Ubuyobozi bw'uyu murenge wa Niboye, bwatangaje ko izi nzu zubatswe ku nkunga yatanzwe n'abaturage bo muri uyu murenge n'abahakorera mu rwego rwo kugira ngo bafashe bagenzi babo batishoboye batari bafite ahantu ho kuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge wa Niboye,Murekatete Patricia, yavuze ko iki gikorwa bahisemo kukimurika mu Kwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge kuko bifitanye isano.

Ati ' Abazitujwemo bari abaturage batishoboye batari bafite aho kuba harimo abakodesherezwaga n'Umurenge kuko batari bafite aho gutura, rero aho bihuriye n'ubumwe n'ubwiyunge ni uko tudakwiriye kwirebera mu ndererwamo y'amoko cyangwa iy'amacakubiri, twe intego twari dufite yari iyo gutuza abanyarwanda muri rusange ntabwo twigeze tuvuga ngo turatuza uyu tureke uyu.'
Umwe mu bahawe inzu witwa Mukashyaka Immaculée, yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe.

Ati ' Nabyishimiye cyane kuko biranyereka ko dufite ejo heza ndetse binyongerera icyizere cyo kubaho iyo umuntu abonye akorerwa ibintu nk'ibi.'

Umunyabanga shingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, yashimiye ubuyobozi bw'uyu murenge wa Niboye anashimangira ko iki gikorwa bakoze kiri mu bizamura igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge.

Ati 'Muri uyu murenge mu gihe turimo kwibuka igihe cy'iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, bashyize imbere ubukangurambaga bw'ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo bubaherekeze muri iki gihe cyo kwibuka. Akaba ari naho bateganyije n'ibikorwa bataha harimo ibirango by'ubukangurambaga, ibikorwa byo kuremera abantu no kubafasha, ibikorwa byo kwibuka ari byo bijyana n'amahame abiri y'ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge harimo kwita kuri bose, kureba ko nta we usigaye inyuma n'abatishoboye bakabazirikana bakabaremera.'

Yongeyeho ko ibi bikorwa bifasha kurinda abantu kumva ko hari uwahejwe. Yongeye gusaba umusanzu wa buri wese mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside muri ibi bihe byo kwibuka kuko biri mu bituma igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kizamuka.

Iki gikorwa cyo gutaha ibirango by'ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kuremera abatishoboye muri Niboye cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umunyamabanag Nshingwabikorwa w Umurenge wa Niboye Murekatete Patricia yavuze ko inzu zubatswe ku nkunga y'abaturage bo mu Murenge ayobora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge Fidele Ndayisaba yavuze ko gufasha abatishoboye ntawe uhejwe biha icyizere abaturage ko bitaweho bose
Mukashyaka uri mu baremewe yavuze ko yishimiye ubufasha yahawe
Inzu zubatswe ku mafaranga y'abaturage batuye mu murenge wa Niboye zifite agaciro ka miliyoni 55



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niboye-abaturage-bubakiye-abatishoboye-inzu-20-zifite-agaciro-ka-miliyoni-55

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)