Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Mata 2021. Kayirebwa wabaye Miss Popularity 2021 aherekejwe na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 bagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru ba MTN, babashimira mu izina ry'abategura Miss Rwanda, inkunga bateye irushanwa. Ni ku nshuro ya kabiri MTN Rwanda iteye inkunga Miss Rwanda. Umwaka ushize yahembye Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity 2020, ndetse anababera Brand Ambassador mu gihe cy'umwaka umwe.
Ni nako byagenze kuri iyi nshuro, kuko MTN yahembye Kayirebwa 1,800,000 Frw, ndetse bazakorana nawe nka Brand Ambassador wayo mu gihe cy'umwaka umwe.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba yahaye ikaze Kayirebwa Marie Paul watsindiye kuba Brand Ambasador wa MTN. Uyu muyobozi yashimye abategura Miss Rwanda, uburyo kuri iyi nshuro iri rushanwa ryagenze nubwo ryabaye mu gihe u Rwanda n'Isi bihanganye n'icyorezo cya Covid-19.
Kayirebwa Marie Paul yahawe ibihembo birimo Telefoni ya iPhone 10 Plus yatanzwe na MTN Rwanda, Internet y'umwaka wose yatanzwe na MTN Rwanda, azajya ahamagara ku buntu abifashijwemo na MTN Rwanda ndetse yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.
Abakobwa 20 bose bageze mu mwiherero wa Miss Rwanda baherutse guhura n'ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali yabemereye Bourse. Abemerewe iyi Bourse ni abiteguye guhita batangira amasomo mu kwezi kwa Gicurasi 2021.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku wa 11 Ukuboza 2020, Gisele Phanny Wibabara Umuyobozi Ushinzwe gutera inkunga muri MTN, yavuze ko bongeye gutera inkunga Miss Rwanda, kubera ko bamaze kuba abafatanyabikorwa b'igihe kirere kandi 'beza'.
Yavuze ko bahisemo kongera guhemba 'Miss Popularity' kubera ko imyaka umukobwa asabwa kwitabira iri rushanwa yongerewe, no kuba nabo imyaka y'abakoresha poromosiyo ya 'Yolo' yariyongereye iva kuri 18 igera kuri 30 y'amavuko.
Yavuze ati 'Icyiza cyadushimishije cyatumye twifuza gufatanya na Rwanda Inspiration Backup muri uku guhemba ni ukubera ko mu bantu bakoresha 'Yolo' natwe twabashije kuzamura imyaka y'abakoreshaga 'Yolo' tukaba twaravuye ku myaka 15 tukaba tugeze ku myaka 30 y'amavuko.'
Miss Ingabire Grace na Kayirebwa Marie Paul bagiranye ibiganiro n'abayobozi Bakuru ba MTN, babashimira inkunga yabo kuri Miss Rwanda
Uhereye ibumuso: Miss Ingabire Grace, Umuyobozi Mukuru wa MTN, Kaemba Ng'ambi na Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity 2021
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi yakiriye Kayirebwa Marie Paul wabaye Brand Ambassador wa MTN
Kayirebwa Marie Paul wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021
Ingabire Grace wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2021
Teta Mpyisi Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda